Home Politike Perezida Macron yahawe raporo y’uruhare rukomeye rw’Ubufaransa mu Rwanda 1990-1994

Perezida Macron yahawe raporo y’uruhare rukomeye rw’Ubufaransa mu Rwanda 1990-1994

0

By Mporebuke Noel

Raporo y’inzobere yahawe Perezida Emmanuel Macro ku bikorwa by’Ubufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994, ivuga ko hari uruhurirane rw’uruhare ruremereye” rwa leta y’Ubufaransa, ariko ntiyemera ko iyo leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside.

Inzobere zimaze imyaka ibiri mu Bufaransa zifunguriwe ubushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga ngo zige ku biregwa leta y’Ubufaransa mu Rwanda.

AFP Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa bivuga ko raporo yahawe Macron ku wa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, ivuga ku kwijandika kwa politki, igisirikare na dipolomasi bya leta y’Ubufaransa.

Ivuga kandi ko habaye ikiswe ubuhumyi bw’ibitekerezo bya François Mitterrand n’abajyanama be, bashyize no muri leta yose.

Ibiro bya perezida w’Ubufaransa bivuga ko nyuma y’iyi raporo Ubufaransa bwizeye “ibishya mu mubano n’u Rwanda “kandi “ubu hazaba ibikorwa byo kugira umubano ukomeye”, nk’uko AFP ibivuga.

U Rwanda rwiteze iki kuri raporo nk’iyi?

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko iyi raporo ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside. Rivuga kandi ko iperereza iyi leta nayo yakoresheje kuva mu 2017 ibyarivuyemo bizatangazwa mu byumweru biri imbere, bikazaba byuzuzanya n’iyi raporo y’inzobere.

Kuri iyi raporo, nkuko BBC ibitangaza, Ibuka – France, ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside ryatangaje kuri Twitter ko ubushakashatsi ku mateka ari igikorwa gikomeza kitabona umwanzuro wa nyuma mu cyemezo kimwe cya politiki.

Leta y’u Rwanda ishinja iy’Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y’umubano mubi w’ibihugu byombi mu myaka myinshi ishize.

Ni iki kiri muri iyi Raporo?

Nk’uko byasubiwemo n’ikinyamakuru Le Monde, Iyo raporo y’impapuro 1,200 y’izo nzobere, yanzura ko ikibazo cy’u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe….

Iyi raporo ikomeza igira iti: “Ahubwo mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw’ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko.” “Bwakomeje gufunga amaso ku itegurwa rya jenoside ryakorwaga n’abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi.”

Ikomeza ivuga kandi ko leta y’Ubufaransa yagiye gukora ‘Opération Turquoise’ bitinze, nubwo yakijije ubuzima bw’abantu benshi, ariko si ubw’igice kinini cyane cy’Abatutsi cyishwe mu byumweru bya mbere bya jenoside.

Umwanzuro w’iyi raporo ni uko ubushakashatsi bw’izo nzobere bwabonye “uruhurirane rw’uruhare, rukomeye kandi ruboneka cyane” ku ruhande rwa leta y’Ubufaransa.

Kuva ku butegetsi bwa Francois Mitterrand kugeza ubu, buri muyobozi uyoboye Ubufaransa agerageza kugaragaza ubushake mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa, ariko ntawe urerura ngo yemere uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Gusa Leta y’u Rwanda nayo ntihwema kugaragaza no gusaba Ubufaransa kwemera uruhare rwayo muri Jenocide.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleInganji Kalinga ya Kagame Alexis kimwe mu bigiye gushyirwa mu Murage w’Isi
Next articlePhil Peter, M Irene na Social Mula bafashwe na Polisi bishe amabwiriza ya Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here