Home Imyidagaduro Phil Peter, M Irene na Social Mula bafashwe na Polisi bishe amabwiriza...

Phil Peter, M Irene na Social Mula bafashwe na Polisi bishe amabwiriza ya Covid-19

0

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021 Polisi y’igihugu yerekanye abantu 39 barimo umuhanzi Social Mula, abanyamakuru Murandihabi Irene na Phil Peter ba Isibo TV bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Nkuko Polisi yabitangaje aba bahanzi n’abanyamakuru bafatiwe mu Rugando(mu karere ka Gasabo) ku mugoroba w’ejo hashize ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Social Mula yitwa ’Amata’.

Aba bose uko ari 39 bafashwe bari mu rugo rumwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ni mu gihe ari ho bari barimo bafatira amashusho y’indirimbo y’uyu muhanzi Social Mula.

Umunyamakuru M Irene yavuze ko koko batarengana kuko n’ubwo bari bahawe uruhushya ariko bari bari kumwe n’abatarufite.

Murindahabi Irene (ari hagati yambaye ikote ryo mu bwoko bwa jeans) photo twitter

Yagize ati“Ntabwo turengana, mu Rwanda nta muntu urengana. Impamvu turi hano ni uko twakoze amakosa, twibeshya cyane ku mpushya duhabwa. Kuba urufite uri kumwe n’abatarufite ntibivuze ko utakoze amakosa.”

Umuhanzi Social Mula warimo gukora indirimbo ye, yavuze ko yari afite uruhushya ariko baza kugwa mu mutego wo kuba hari bamwe bari kumwe batarufite.

Umuhanzi Social Mula wari urimo gufata amashusho y’indirimbo ye

Ati“Njye nari mfite uruhushya, gusa mu bari ahabereye iki gikorwa harimo abatari bafite impushya byatumye tugwa mu ikosa.”

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Jean Bosco Kabera

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Jean Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko abantu bakwiye kwirinda gukoresha ibinyuranyije n’amategeko impushya baba bahawe.

Biteganijwe ko abafashwe bagomba kubanza kwipimisha icyorezo cya Coronavirus bakanishyura amande y’ibihumbi 25 by’amafaranga y’u Rwanda bakabona gusubira mu ngo yabo.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Macron yahawe raporo y’uruhare rukomeye rw’Ubufaransa mu Rwanda 1990-1994
Next articleDRC: Dore ibihugu FARDC igiye gukorana nabyo mu ‘kurandura inyeshyamba’

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here