Home Imyidagaduro Prince Kid yaherekejwe n’umugore we kuburana ubujurire

Prince Kid yaherekejwe n’umugore we kuburana ubujurire

0

Ishimwe Kagame Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ wateguraga Miss Rwanda – irushanwa ubu ryahagaritswe – yaje mu rukiko rukuru kuburana urubanza rw’ubujurire ku byaha byo gusambanya ku gahato bamwe mu bakobwa bitabiraga iryo rushanwa, aherekejwe n’umugore we ,wabaye Miss Rwanda 2017, kuburana mu bujurire.

Kugaragara kwa Elsa Iradukunda mu cyumba cy’urukiko – washyingiranywe na Ishimwe mu bukwe bwavuzwe cyane mu itangazamakuru mu ntangiriro z’uku kwezi – kwari kwitaweho n’abanyamakuru benshi ndetse n’abandi bitabiriye iburanisha kuri uyu wa gatanu.

Mu ntangiriro z’iyi dosiye Iradukunda yarafashwe arafungwa ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza, bivugwa ko yakoze ibyo mu muhate wo gushinjura Prince Kid. Nyuma yaje kurekurwa.

Mu Ukuboza (12) umwaka ushize Prince Kid yagizwe umwere kuri ibi byaha, ariko ubushinjacyaha burajurira, buvuga ko bufite ibimenyetso bishya ku majwi yari yatanzwe mbere yumvikanisha uyu mugabo asaba ‘ishimishamubira’ umwe mu bitabiriye iri rushanwa.

Uyu munsi Ubushinjacyaha bwazanye isesengura ryakozwe n’umuhanga wo mu kigo gisesengura ibimenyetso mu Rwanda burishyikiriza urukiko. Ibikubiye muri iri sesengura ntibyagarutsweho birambuye.

Uregwa yavuze ko itegeko ubundi rivuga ko Umushinjacyaha mukuru ari we gusa utanga uburenganzira bwo kumviriza ibiganiro bwite abantu bagirana kuri telephone kugira ngo bikoreshwe mu rukiko, bityo ko uburyo ayo majwi yafashwemo binyuranyije n’amategeko.

Prince Kid yavuze kandi ko ubushinjacyaha buvuga ko ayo majwi yafashwe tariki 16 Mata (4) 2020 hakoreshejwe telephone ya iPhone14, ati: “Ni gute ubwoko bwa telephone yari itarasohoka ari bwo bwafashe ayo majwi?”

Iburanisha ry’uyu munsi ryabaye rigufi, ryamaze igihe kigera ku isaha imwe, maze umucamanza avuga ko azasoma umwanzuro w’uru rubanza tariki 13 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite babonye uko ruswa yimitswe mu masoko atangwa n’Umujyi wa Kigali
Next articleAbasirikare n’abasiviri bashinjwa gushaka kuroga abakinnyi basabiwe gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here