Home Ubutabera Abadepite babonye uko ruswa yimitswe mu masoko atangwa n’Umujyi wa Kigali

Abadepite babonye uko ruswa yimitswe mu masoko atangwa n’Umujyi wa Kigali

0

Umujyi wa Kigali, nawo witabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ubarizwa mu ruhame uko wakoresheje umutungo wa Leta nabi nk’uko bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Icyagarutsweho cyane ni isoko umujyi wa Kigali watanze rifite agacro ka miliyari y’amafaranfa irenga ariko bishyura mu buryo budakurikije amategeko agenga amasoko ya Leta.

Mu gutangaza iri soko ryari iry’amatara yo mu muhanda, umujyi wa Kigali ntiwavuzeko uzatanga avanse yaryo ingana na 20%, ni ukuvuga arenga miliyoni 200. Gusa nyuma y’uko rwiyemezamirimo aritsindiye ataranasinya amasezerano yo kurishyira mu bikorwa yahise asaba umujyi wa Kigali kumuha iyi avanse itarateganyijwe, Umujyi wa Kigali uhita uyimwemerera nta mananiza.

Depite Mukabalisa Germaine, yabajije abayobzi b’umujyi wa Kigali niba ibi bitarakozwe nkana kugirango bagire abo bakumira kuri iri soko barihe abo bashaka.

Kabanguka Faustin, ushinzwe amasoko yabwiye abadepite ko yibagiwe gutangaza ko bazatanga avanse muri iri soko asubizwa na Depite Uwimanimpaye ko nta kigaragaza ko batari barabivuganye mbere na rwiyemezamirimo ko azamuha iyo avanse

Abandi badepite nabo bavuze ko ushiznwe amasoko mu mujyi wa Kigali yabyumvikanye n’uwatsindiye iri soko mbere yo kurimuha.

Umva ibibazo by’abadepite n’uko abayobozi b’umujyi babyisobanuraho

Amategeko ateganya ko mu gihe mu gutangaza isoko bitatangajwe ko bazatanga avanse mbere, mu gihe bihindutse bagiye kuyitanga bagomba kugisha inama ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta RPPA. Ibi umujyi wa Kigali wabirenzeho utanga avanse utabajije ikigo gishinzwe amasoko ya Leta, ibyo abadepite bavuga ko byahombeje Leta.

Ikindi cyagaragaye nko kwirengagiza amategeko  ni uko itegeko riteganya amasoko ya leta rivugako isoko ritangirwa avanse ari isoko ry’ibikorwa gusa (works), mu gihe iri soko umujyi wa Kigali watangiye avanse ryari isoko ryo kugemura (supply) ibikoresho (amatara).

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mujyiw a Kigalia, City manager, Rugaza Julian, yabwiye abadepite ko batanze iyi avanse kuko bari kugitutu cyo gushyira amatara ku mihanda kuko byari mu bihe by’imvura maze asubizwa na depite Muhakwa Valens ko ibyo bitari gutuma hirengagizwa amategeko kandi ko gukorera ku gitutu bihoraho kandi bidatuma abantu bica amategeko.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yabwiye abadepite ko ari gukora amavugurura azakemura ibi bibazo byose ariko abadepite bibaza uko ari guca inzira ya ruswa yaciwe mu mujyi wa Kigali.

Depite UWINEZA Beline, avuga ko ibyo umujyi wa Kigali wabwiye abadepite uyu munsi bisa n’ibyo wababwiye umwaka ushize bityo ko ” Bashobora kuba baraciye inzira ya ruswa n’ubwo baba batabizi ariko abakozi bo babizi. Mu kuyifunga bakaba bayifungisha abakozi benshi nta no kubaza abantu inshingano.”

Depite Uwimanimpaye, yongeye kwibaza amategeko umujyi wa Kigali wubahiriza niba utubahiriza amategeko y’u Rwanda agenga amasoko ya Leta.

Depite Muhakwa Valens, yasabye ukuriye inama Njyanama y’umujyi wa Kigali gukorana na Minisiteri y’ubutabera mu gukurikirana abakozi n’abayobozi b’umujyi wa Kigali bateje Leta igihombo.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwa, City Manager, Rugaza Julian, yemeye amakosa asaba imbabazi ariko abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, bavuga ko batabyemeye.

Kabanguka Faustin, ushinzwe amasoko mu mujyi wa Kigali yashinjwe n’Abadepite, guheza bamwe mu masoko ya leta agamije kuyaha abo ashaka
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi w’uruganda rwa Leta rukora ifiriti ahemberwa kururinda
Next articlePrince Kid yaherekejwe n’umugore we kuburana ubujurire
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here