Home Ubutabera Abasirikare n’abasiviri bashinjwa gushaka kuroga abakinnyi basabiwe gufungwa

Abasirikare n’abasiviri bashinjwa gushaka kuroga abakinnyi basabiwe gufungwa

0

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abantu bane barimo abakozi ba APR FC batatu (abasirikare n’umusivile umwe), gufungwa imyaka itatu ku bw’icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Aba bakurikiranywe n’ubutabera ni Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager na Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe. Dosiye yabo irimo kandi Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC n’undi muturage witwa Bizimana Bilali.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo bitabye urukiko, hanzurwa ko umwanzuro uzasomwa ku wa 13 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino.

Muri uyu mukino Ikipe y’Ingabo yatsinze Urucaca ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu n’amande y’ibihumbi 500 Frw.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrince Kid yaherekejwe n’umugore we kuburana ubujurire
Next articleProf Harelimana Jean Bosco wasuzuguye PAC yatawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here