Home Imyidagaduro Urubanza rwa Prince Kid nti rwasomwe hazaba irindi buranisha

Urubanza rwa Prince Kid nti rwasomwe hazaba irindi buranisha

0

Kuri uyu wa gatanu nibwo hari hitezwe ko hasomwa umwanzuro ku rubanza Ishimwe Dieu Donne uzwi nka Prince Kid aregwamo ariko nti rwasomwe ahubwo rwahise rupfundurwa hakazaba irindi buranisha ku wa 15/11/2022. Saa 8h30-9h00.

Kuri uyu munsi urubanza ruzapfundurirwaho hazumvwa abatangabuhamya batandukanye mu rwego rwo guha umucyo abacamanza ku mpungenge zatanzwe n’ubushinjacyaha zitigeze zitangazwa.

Uyu mwanzuro wasomwe uregwa n’abamwunganira batari mu rukiko.

Prince Kid wari witeguye gusomerwa uyu munsi urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi taliki 5 Ukwakira, ariko umucamanza ahita ategeka ko rushyirwa mu muhezo. Uregwa we yabanje gusaba ko urubanza rwe rubera mu ruhame kugira ngo abantu bamenye ibirukubiyemo. 

Ishimwe uzwi nka Prince Kid yaregagwa ibyaha bibiri bishingiye ku birego by’ umwe mu bitabiriye Miss Rwanda;ibyo byaha ni  gusaba ishimisha mubiri ishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Mu maburanisha yabanje, Ishimwe yahakanye ibyaha yarezwe avuga ko ari umwere. 

Mu kwezi kwa Gicurasi(5) yakuweho kimwe mu byaha yari yarezwe cyo gusambanya undi ku ngufu. Mu iburanisha ryabaye kuwa gatatu mu muhezo ubushinjacyaha bwasabiye Ishimwe Dieudonné gufungwa imyaka 16. 

Ishimwe yatawe muri yombi muri Gicurasi(5) uyu mwaka nyuma y’ibirego byatanzwe n’umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka ishize.

Uru ni rumwe manza zagarutsweho cyane kandi zavugwaho rumwe muri iki gihe.

Nyuma y’ibi birego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by’agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbarenga 4000 baketsweho gusambanya abana no gufata ku ngufu hafunzwemo bake
Next articleNshimyumuremyi wayoboraga ikigo cy’igihugu cy’imiturire yahamijwe icyaha cya ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here