Home Ubutabera Abarenga 4000 baketsweho gusambanya abana no gufata ku ngufu hafunzwemo bake

Abarenga 4000 baketsweho gusambanya abana no gufata ku ngufu hafunzwemo bake

0

Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SGBV) birimo gufata abagore ku ngufu no gusambanaya abana bikomeje kwigaragaza n’ubwo ababihanirwa ari bake ugereranyije n’ababa babikoze nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, Center for the Rule of Law Rwanda, Cerular.

Kuri uyu wa kane nibwo hamuritswe ubushakashatsi bwakozwe na Cerular bugaragaza ko hakiri ikibazo mu guhana abasambanya abana n’abafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2021 ubushinjacyaha bwakiriye ibirego 4191 bifitanye isano n’ibi byaha, ibi birego byarebaga abantu 4487 muri bo 98% bari abagabo mu gihe umubare w’abagore baketsweho ibi byaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu ungana na 2% by’ababiketsweho bose.

Muri dosiye 4191 ubushinjacyaha bukuru bwakiriye zifitanye isano n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zaregaga abantu 4487, ababihaniwe ni 866 bari ku ijanisha rya 19% ry’abaketsweho ibi byaha bose.

Mu birego 4191 ubushinjacyaha bwari bufite bwahisemo kuregera inkiko ibirego 1752 kuko ibindi bigera ku 2400 byo byahise bishyingurirwa mu bushinjacyaha bitageze mu nkiko.

Mu birego 1752 ubushinjacyaha bwaregeye inkiko bwatsinzemo  856 zingana na 70.7%, butsindwa 355, ubu bushakashatsi buvuga ko ibirego ubushinjacyaha bwatsinze kuri izi manza ari bike ugereranyije n’intego bwari bwihaye bwo gutsinda ku ijanisha rya 85% ibirego bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Afurika Frederic, umugenzuzi mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, avuga ko abahanirwa ibyaha byo gusambanya abana n’abafata abagore n’abakobwa ku ngufu ari bake cyane ugereranyije n’ababa bakoze ibi byaha.

“ Abakora ibi byaha ni benshi ariko abagera ku rwego rw’ubugenzacyaha ni bake, ibirego bigera ku bushinjacyaha nabyo ni bike noneho ibiregerwa inkiko byo ni bike cyane.”

Afurika akomeza avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kwigisha abaturage kumenya uburenganzira bwabo no kuvuga ibyabayeho bakabigeza mu nzego z'ubutabera bafite ibimenyetso.

Mu bushakashati hagaragaramo imbogamizi zitandukanye zituma abahanirwa ibi byaha ari bake birimo kuba ubutabera buhenze, kuba iki cyaha kigira ubuzime (prescription), igitutu gishyirwa ku bakorewe icyaha, kumvikana kw’imiryango, imbogamizi zihariye ku bafite ubumuga n’abasigajwe inyuma n’amateka n’ibindi.

Mudakikwa John umuyobozi wa Cerular, ari nayo yakoze ubu bushakashatsi nawe  yemeza ko umubare w'abakora ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abahanwa imibare idahura.

Mudakikwa ati: “ Nko mu myaka itanu ishize abana basambanyijwe bagaterwa inda bakabakaba ibihumbi 100, iyo urebye ababihaniwe usanga imibare itajyanye kuko imanza zaciwe ni hafi 30% y’abana basambanyijwe, iyo urebye n’abafashe ku ngufu nabo barenga 4000 ariko ababihaniwe nti barenga 10%.”

Raporo y’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda igaragaza ko ibyaha byo gusambanya abana byazamutse bigera ku 2999 mu mwaka wa 2017-2018, birazamuka bigera ku 3363 muri 2018-2019 bikomeza kuzamuka mu mwaka wa 2019-2020 bigera ku 5292, umwaka ushize wa 2021-2022 byaragabanutse bigera ku 4551.

Usibye ibyaha byo gusambanya abana n’ibyo gufata ku ngufu muri iyi myaka itanu ni byinshi kuko nko mu mwaka wa 2017-2018, byari 505 umwaka wa kurikiyeho wa 2018-2019 birazamuka biba 599,  mu mwaka wakurikiyeho wa  2019-2020 bigera kuri 781, ibi byaha byakomeje kwiyongera cyane kuko mu mwaka wa 2020-2021 ibi byaha byageze ku 1106 naho mu mwaka ushize wa 2021-2022 nabwo ibi byaha byarazamutse biba 1200.

Ubushakashatsi bwamurikiwe imiryango itari iya leta, inzego n'ibigo bya leta n'abandi
Mudakikwa John (ibumoso), umuyobozi wa Cerular yakoze ubu bushakashatsi aganira na Afurika Frederic (iburyo) wari uhagarariye urwego rw'ubushinjacyaha bukuru
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHabumuremyi wabaye minisitiri w’intebe yasubijwe mu nkiko kubera amadeni
Next articleUrubanza rwa Prince Kid nti rwasomwe hazaba irindi buranisha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here