Home Ubutabera Nshimyumuremyi wayoboraga ikigo cy’igihugu cy’imiturire yahamijwe icyaha cya ruswa

Nshimyumuremyi wayoboraga ikigo cy’igihugu cy’imiturire yahamijwe icyaha cya ruswa

0

Uwari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Félix, yakatiwe gufungwa imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa.

Nshimyumuremyi wayoboraga Rwanda Housing Authority yabihamijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa ndetse acibwa ihazabu ya miliyoni 20 Frw.

Mugisha Emile Alex nawe bareganwaga mu rubanza rumwe yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Aba bombi bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa mu mishinga y’ubwubatsi aho bashakaga kungukira kuri Leta mu mushinga wo guhangana n’ikibazo cy’imiturire mu gihugu.

Mu iburanisha ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nshimyumuremyi gukatirwa imyaka irindwi n’ihazabu y’ubwikube karindwi ya ruswa yatse mu gihe Mugisha we yari yasabiwe kwishyura ihazabu yikubye inshuro eshatu.

Ubushinjacyaha bwagaragaza ko Nshimyumuremyi agomba kwishyura nibura miliyari 1.2 Frw, Mugisha nawe akishyura asaga miliyoni 720 Frw.

Mu iburanisha mu mizi ubushinjacyaha bwagaragaje ko abaregwa bakoze icyaha mu mwaka ushize ubwo Mugisha yari ameze nk’umuhuza kuri ruswa ya miliyoni 240 ikigo cy’ubwubatsi cyagombaga guha Nshimyumuremyi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo burega bubakekaho icyaha cya Ruswa, gikomoka kuri Sosiyete yitwa, See-Far Housing Ltd, ifite umushinga wo kubaka inzu ziciriritse asaga 556 mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagali ka Kabeza hakaba hari hamaze kubakwa inzu 52.

Bwagaragaje ko uwo mushinga wari ufite agaciro ka Miliyari 30Frw ariko Leta y’u Rwanda nayo igafasha uwo mushinga kubaka ibikorwaremezo bifite agaciro ka 30% by’umushinga wose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Leta y’u Rwanda yemeye gukora ibikorwaremezo bifite agaciro ka Miliyari 8Frw kandi ko Rwanda Housing Authority ari yo yagombaga gutera inkunga uwo mushinga wo gushyira ibikorwa remezo ahazubakwa izo nzu ziciriritse.

Muri Nzeri 2021, iyo sosiyete yandikiye Rwanda Housing Authority iyimenyesha ko ibaye ihagaritse umushinga wo gusaba inkunga y’ibikorwaremezo bijyanye n’inzu ziciriritse kuko babonaga ukurikije ibyo Leta yabasabaga bari guhomba, bitewe n’uko basabwaga ko mu nzu bazubaka 70% yayo azagurishwa ku giciro Leta izashyiraho ikiguzi cya 35,000,000Frw naho 30% yayo bakayagurisha ku giciro kiri ku isoko.

Nyuma y’uko sosiyete See Far Housing Authority ihagaritse umushinga, Mugisha Alexis Emile yaje kunyura aho ikorera nk’umuhuza ahasanga bamwe mu bakozi b’iyo sosiyete.

Mugisha Alexis Emile yabwiye umwe mu bakozi ba See-Far Housing ko yamenye ko bamaze igihe kinini basaba ko Rwanda Housing Authority kubashyirira ibikorwaremezo ahagombaga kubakwa umushinga w’inzu ziciriritse ariko bikaba byaranze kandi akaba yabibafashamo ngo kuko aziranye n’Umuyobozi w’icyo kigo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugisha Alexis Emile yabwiye uyu mukozi wa See-Far Housing ko nibemera ibyo abasaba ko nta kabuza ibikorwaremezo bigomba gushyirwa ahazubakwa ayo mazu aciriritse.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igihe cyageze hakabaho inama yabereye muri imwe muri Hotel mu mujyi wa Kigali ngo banoza umugambi wa ruswa ya 3%.

Buvuga ko Nshimyumuremyi Felix we yagombaga gufata Miliyoni 120Frw kuko ariwe wagombaga kwemeza ko igikorwa gitangira asigaye akagabanywa hagati ya Mugisha n’abantu babiri bamufashije bakora muri Sosiyete ya See-Far Housing.

Ubushinjacyaha bwavuze ko igihe cyageze ya Ruswa koko igatangwa aho umukozi wa See-Far Housing yahaye Mugisha Alexis Emile 15,000$ ariko akamubwira ko yari yatse abayobozi be 20,000$ ariko amubwira ko yamaze gukuramo aye 5,000$ gusa ubwo yafatwaga yari asigaranye 10,900$.

Nubwo bimeze bityo baburanye bahakana ibyaha aho Mugisha we yemeje ko yabyemeye nyuma yo gutotezwa kugira ngo azashinje Nshimyumuremyi.

Uyu wari umuyobozi wa RHA, nawe yavuze ko ibirego byose bashyizweho nta shingiro bifite ngo kuko ari ibihimbano by’iyi sosiyete yananiwe kuzuza inshingano zayo n’abantu bashatse kunyereza umutungo wa Leta.

Nshimyumuremyi yafunzwe tariki ya 25 Gashyantare 2022 kandi we na Mugisha Alexis Emile bafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Prince Kid nti rwasomwe hazaba irindi buranisha
Next articleCentrafrique: Perezida Touadéra yirukanye umucamanza wamubuzaga kongera kwiyamamaza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here