Home Imyidagaduro Nkundineza washinje Mutesi Jolly gufungisha Prince Kid arafunzwe

Nkundineza washinje Mutesi Jolly gufungisha Prince Kid arafunzwe

0

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, uherutse kumvikana ashyira mu majwi Mutessi Jolly, ku ifungwa rya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha ashinjwa gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.

Ibi byatangajwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ku mugoroba wo kuri uyu wambere ruvuga ko Nkundineza Jean Paul, afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe sodiye ye igikorwaho iperereza ngo iregerwe urwego rw’Ubushinjacyaha.

Nkundineza wakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Igihe, Umuseke n’ibindi,RIB ivuga ko ibyaha akekwaho yabikoreye ku muyoboro wa Youtube, n’ubwo itabisobanura ariko Nkundineza Jean Paul yumvikanye aha ubutumwa ku Mutesi Jolly, wabaye Miss Rwanda 2016, asa n’umuninura ko yagize uruhare mu ifungwa rya Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, uherutse gukatirwa igifungo cy’imyka itanu (5), n’ihazabu ya miliyoni ebyiri, ahamijwe ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko rukuro, Nkundineza ku muyoboro we wa Youtube yumvikanye aninura Mutesi Jolly amubwira ko umugambi we ugezweho amubaza ubwoko bw’ibirori agiye gukurikizaho.

Mu gihe ibyaha byose Nkundineza ashinjwa yaba abihamijwe n’inkiko yakatirwa igihano kitari unsi y’imyaka ibiri nk’uko biteganywa n’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, kuko rivuga ko uwahamwe n’ibyaha byo gukangisha ibikoresho ahanishwa igihano cy’imyaka ibiri (2), n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri n’eshatu mu gihe uwahamijwe icyaha cyo gutukana mu ruhame adashobora guhanishwa igihano kiri hejuru y’amezi abiri n’ihazabu itarenze ibihumbi 200.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTwahirwa Seraphin arashinjwa gusimbura Kajuga ku buyobozi bw’ Interahamwe
Next articleChenosis yishimiye kugaragaza ibyo ikora mu nama ya MWC iri kubera mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here