Home Tech Chenosis yishimiye kugaragaza ibyo ikora mu nama ya MWC iri kubera mu...

Chenosis yishimiye kugaragaza ibyo ikora mu nama ya MWC iri kubera mu Rwanda

0

Chenosis, kimwe mu bigo by’ikoranabuhanga cyo muri  Afurika y’epfo kitabiriye Inama Mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) iri kubera mu Rwanda kivuga ko gitanga amahirwe ku bakiri bato yo kubona urubuga bagaragarizaho ibikorwa byabo mu ikoranabuhanga.

Yolanda Kope, umuyobozi ushinzwe ibyinjira muri Chenosis, avuga ko ikigo cyabo gikorana na MTN mu gufasha abakiri bato kugaragaza ubushobozi bwabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane abakora porogaramu nshya za mudasobwa cyangwa iza telefoni ngendanwa ( developpers / coding).

Ati: “ Ubu twashyizeho urubuga (platform), umuntu wese ashobora kwinjiramo akamanura (download), porogaramu imufasha gutangaza progaramu ye yikoreye ashaka kugaragariza abandi bitamusabye kwishyura nk’uko ahandi bigenda.”

Yolande akomeza avuga ko uru rubuga bashyizeho rufasha n’abakora ubucuruzi kuri murandasi bagitangira bifashishije ibikorwa remezo by’ikoranbuhanga bya MTN.

Chenosis yashiznwe na MTN mu mwaka wa 2020, ifasha n’abashaka  gukoresha  porogaramu za mudasobwa cyangwa iza telefoni nshya kuzibona kuko ariho abazikoze bazigaragariza ubishaka akaba yazikoresha uko zimeze cyangwa akazihindurira.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye iyi nama yigirwamo ingingo zitandukanye z’ikoranabuhanga mu by’itumanaho zirimo internet, ubwenge bw’ubukorano n’ibindi. Yitabiriwe n’abarenga 2000 baturutse hirya no hino ku Isi.

Iyi nama yafunguwe na Perezida Kagame agaragaza ko icyorezo cya COVID-19 cyihutishije ibijyanye n’imikoreshereze y’Ikoranabuhanga mu by’itumanaho ndetse kirushaho kugaragaza uburyo rikenewe mu nzego zitandukanye.

Ati “Icyorezo (COVID-19) cyarushijeho kwihutisha ibijyanye n’impinduka z’ibihe bishya by’iterambere riyobowe n’ikoranabuhanga. Ba rwiyemezamirimo bacu bato buje impano bari ku ruhembe rw’izi mpinduka kandi dukomeje kubashyigikira. Urugero, ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari bitangiye kwerekana itandukaniro rikomeye mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage bacu.”

Yolanda avuga ko iyi nama ari urubga rwiza rwo kwereka abo bahuriye mu Isi y’ikoranabuhanga ibyo bakora. Kugeza ubu Chenosis, ikoreshwa n’Abaturage bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika biganjemo abikorera bagitangira bashaka gukorera ubucuruzi no kumurika ibicuruzwa byabo hifashishijwe ikoranabuhanga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNkundineza washinje Mutesi Jolly gufungisha Prince Kid arafunzwe
Next articleIperereza ku basirikare b’Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside ryongeye guhagarikwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here