Home Tech Sosiyete yitwa Internet Society yiyemeje kwongera ubushobozi bwo gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri...

Sosiyete yitwa Internet Society yiyemeje kwongera ubushobozi bwo gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri Afurika

0
Nontsokolo Gladys Sigcau of Zenzeleni Networks singing at the 4th annual Summit on Community Networks in Africa at the University of Dodoma, Tanzania on 30 October 2019.
  • Ijanisha ryo kwinjiza itumanaho mu Ikoranabuhanga muri Afurika ryanganaga na 43% mu kwezi k’Ukuboza 2021
  • Icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje akamaro gakomeye ko gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga.
  • Uruhererekane-koranabuhanga mu batuye hamwe ndetse n’ahantu ho guhanahana itumanaho ry’Ikoranabuhangani bwo buryo budahenze bwo kuziba icyuho giterwa n’imikorere idahuye n’ikoranabukanga.

Kigali, Rwanda – Taliki 15 Kamena 2022: Mu gihe Internet Society (ISOC) yizihiza isabukuru yayo y’imyaka 30 nk’umuryango udaharanira inyungu ku isi yose mu rwego rwitumanaho ry’Ikoranabuhanga ritagira umupaka mu guhuza abantu, uyu muryango urashishikariza abantu kwitabira igikorwa cyihuse cyane cyo guteza imbere itumanaho ry’Ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika. Mu Nama Mpuzamahanga y’Iterambere ry’Itumanaho (WTDC) yo muri 2022 ibera i Kigali mu Rwanda, ishingiye ku ngingo nyamukuru igira iti “Guhuza ibitari bihuye duharanira kugira iterambere rirambye”, Dawit Bekele, Perezida Wungirije wa Internet Society w’Akarere k’Afurika, yashimye cyane intambwe abafatanya-bikorwa bamaze kugeraho mu rwego rwo kwagura uburyo bwo gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga ku mugabane w’Afurika, hakabaho ubukangurambaga mu bijyanye no kurushaho gufatanya kuziba icyuho giterwa n’imikorere inyuranye n’ikoranabukanga.’’

​​Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ifite igipimo cyo hejuru gihanitse kw’isi mu kugerwaho n’itumanaho ry’Ikoranabuhanga, cyaturutse hasi ya 1% muri 2000 kigera kuri 30% ubungubu.  Hagati ya 2019 na 2021 gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri Afurika byiyongereyeho 23%. Nyamara nubwo ubu bwiyongere buteye ishema, haracyariho icyuho cya miliyoni 840 z’abantu batagira itumanaho ry’Ikoranabuhanga ryizewe kandi ridahenze. 

“Icyorezo cya COVID-19 cyerekanye agaciro k’itumanaho ry’Ikoranabuhanga rikora neza kuko ryabaye ingenzi mu mibereho yo gukomeza gukora ibyashara, kwita ku magara y’abantu, gushyigikira uburezi, imiyoborere n’indi mirimo y’ingenzi. Turashima ibikorwa by’ishoramari bikomeye byo mu bihe byashize, byaranzwe no guteza imbere ibikorwa-remezo by’itumanaho ry’Ikoranabuhanga, kubera ko byatumye iri tumanaho rigera ku bantu benshi ku mugabane w’Afurika. Ariko kandi, kino cyorezo cyanashimangiye ko hakiriho icyuho giterwa n’imikorere idahuye n’ikoranabukanga, cyane cyane mu bice by’icyaro byitaruye ndetse no mu migi mu bihugu byose by’isi,” ni ko Dawit Bekele abivuga.

Uruhererekane-koranabuhanga mu batuye hamwe ni uburyo bufasha kurwanya imikorere idahuye n’ikoranabukanga.  Uru ruhererekane rugizwe n’ibikorwa-remezo by’itumanaho byubatswe, bicungwa, bikoreshwa n’abantu batuye hamwe mu nzego z’ibanze kandi bikaba ari igisubizo kirambye cyo gusiba icyuho giterwa n’ubwigunge mu turere tutitaweho. Umuryango wa Internet Society ufite amateka maremare yo gukorana n’abantu babarizwa hamwe, aho bari hose kw’isi, ukita ku bijyanye no gutera inkunga y’imari, gutoza no guhugura abantu mu bumenyi bukenewe bwo kuyobora no gusigasiga impererekanekoranabuhanga mu batuye hamwe.

Muri Afurika, Internet Society yafashije gushinga impererekanekoranabuhanga mu batuyehamwe mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Uganda, Kenya, Nigeria, Namibia, Maroc, Senegal, ma Ethiopia.

Mu nama yitwa WTDC, Umuryango uzasezerana gushyigikira ibisubizo 100 by’inyongera byo guhuza ibitari bihuye no guhugura abantu 10.000 mu byo kubaka no gusigasiga ibikorwa-remezo by’itumanaho ry’Ikoranabuhanga, ibi byose bizageza muri 2025 ku bufatanye na Partner2Connect Digital Coalition; ni igikorwa kiyobowe n’Umuryango International Telecommunications Union (ITU) ugamije guteza imbere uburyo busobanutse bwo guhuza no guhindura abantu hakoreshejwe ikoranabuhanga mu duce tw’isi turuhije kuvanwa mu bwigunge.

Nanone ikintu cy’imena mu kwagura ibikorwa by’itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri Afurika yose ni uguhuza uburyo bwo gutumanaho hagati y’impererekane-koranabunga, abantu bazitanga  n’abazikoresha. Muri ibi bihe, amamiliyoni y’amadolari atangwa buri mwaka kugirango  hashingwe imiyoboro itambuka imipaka y’itumanaho ry’Ikoranabuhanga hakoreshejwe imiyoboro mpuzamahanga ihenze. Ibi bituma itumanaho ry’Ikoranabuhanga rigenda gahoro cyane kandi abarikoresha rikarushaho kubahenda, ndetse rikagabanya uburyo butandukanye bwo kurikoresha noneho bigashobora kugira ingaruka ku itumanaho ry’Ikoranabuhanga ritambuka imipaka. Kubera izo mpamvu, Internet Society yabaye intangamugazanyo mu gushyigikira ishyirwaho no kwagura icyo bita Internet Exchange Points (IXPs) [Iminara yo Guhinduranya Itumanaho ry’Ikoranabuhanga] ituma habaho urujya n’uruza rwo gutumanaho kandi bakanashishikariza abantu kuyikoresha.

Ubushakashatsi bwa ISOC bwerekana ko IXPs iteza imbere abayikoresha, ikabahendukira, ikanatera akanyabugabo mu iterambere ry’itumanaho ry’Ikoranabuhanga ritamukiranya imipaka no guhuza ubufatanye bwambukiranya imipaka. Mu buryo bwo kunoza akazi k’itumanaho ry’Ikoranabuhanga imbere mu gihugu no kugabanya ibiciro, za IXPs zicunzwe neza zikingura uburyo bushya bw’inyungu hakoreshejwe ishoramari riciriritse.

Iherezo…//

Ibirebana na Internet Society

Yashinzwe mu 1992 n’inkwakuzi z’itumanaho ry’Ikoranabuhanga, Internet Society ni umuryango udaharanira inyungu ukorera mw’isi yose, ugaharanira ko itumanaho ry’Ikoranabuhanga rikomeza kubera buri wese ingufu zo kugera ku byiza. Ubinyujije ku banyamuryango bawo, amatsinda adasanzwe y’abaterankunga, n’amashami yawo arenga 120 kw’isi yose, uyu muryango uharabira guteza imbere amahame, ubuziranenge n’imirongo migari ngenderwaho bigatuma itumanaho ry’Ikoranabuhanga rigera hose mw’isi ritunganye kandi ritekanye,. Dore aho washakira andi makuru : www.internetsociety.org

Media Contacts:

Janeliza Malemba

ISOC@newmark-imc.com

Allesandra deSantillana

desantillana@isoc.org

Ibirebana na WTDC 2022

Inama Mpuzamahanga y’Iterambere ry’Itumanaho (WTDC) izateranira izateranira i Kigali, mu Rwanda, kumataliki ya 6-16 Kamena.  Itegurwa na International Telecommunications Union kandi ikaba buri myaka ine igahuza abahagarariye za Leta zabo ku bireba iterambere ry’itumanaho.

WTDC iteza imbere uburyo bushya bwo gukorana mu kugera ku ntego Z’Umuryango w’Abibumbye z’amajyambere arambye. Dore aho washakira andi makuru kuri website hano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImihanda imwe yo mu mujyi wa Kigali yatangiye guharirwa abazitabira CHOGM gusa
Next articlePerezida Kagame yaganiriye na Minsitiri w’intebe wa Canada anamuha ikaze muri CHOGM
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here