Home Tech Konti z’abakoresha Facebook miliyoni 533 zibwe amakuru, reba nawe niba uri mu...

Konti z’abakoresha Facebook miliyoni 533 zibwe amakuru, reba nawe niba uri mu bibwe

0

Mu mpera z’icyumweru gishize, abahanga mu ikoranabuhanga (hackers) binjiye muri konti z’abantu miliyoni 533 bakoresha facebook bafata amakuru yabo y’ibanga arimo imeri(e mail) na aderesi zifatika, nimero za terefone, amatariki y’amavuko n’ibindi. Ni kunshuro ya kabiri uru rubuga runini rwibwe amakuru y’abarukoresha kuko byaherukaga muri 2019.

Niba ufite konte ya Facebook (cyangwa niba yarahagaritswe muri 2019 ), ushobora kuba urahangayitse, ubu noneho ushobora kumenya niba nawe uri umwe mu bibwe ayo makuru mu cyumweru gishize agashyirwa ku karubanda.

https://haveibeenpwned.com, Urubuga rufasha abantu kureba niba ahari ababinjiriye mu ikoranabuhanga rwongeye facebook mu mbuga rureba mu gufasha abantu bibwe amakuru kureba niba koko bari mu bibwe. Jya kuri uru rubuga hanyuma wandike aderesi neza ukoresha kuri Facebook kugirango urebe niba nawe warinjiriwe. Ni byiza kubikora.   Have I Been Pwned ni urubuga rumaze kumenyekana kandi rukoraho, Troy Hunt, umuyobozi wa  Microsoft muri Australia.

Uru rubuga kandi rugufasha gushakisha kugirango umenye niba ijambo ryibanga ryawe(password) ryaragiye ahagaragara kubera kutubahiriza amabwiriza.  

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBa Perezida babiri b’u Rwanda basohotse perezidansi bajya gufungwa, dore n’abandi banyafurika byabayeho
Next articleCNLG igiye gutangaza uko kwibuka 27 bizakorwa hanirindwa Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here