Home Tech Kavumu TVET bashyize imbere ikinyabupfura

Kavumu TVET bashyize imbere ikinyabupfura

0

Gushyira urubyiruko ku murongo, kubarinda ibiyobyabwenge, kubaha ubumenyi bubafasha kubona imirimo byihuse hibandwa cyane ku kurwanya ubushomeri, ni zimwe mu ntego z’ishuri ry’ubumenyingiro Kavumu TVET School.

Eng.Ruzindana Eugene aganira yagaragaje ko bageze ku ntera ishimishije (foto Intego)

Mu kiganiro ikinyamakuru Intego cyagiranye na Eng. Eugene Ruzindana umuyobozi w’iri shuri, kuri uyu wa 25 Kanama 2020, yavuze ko iri shuri rimaze guhindura ubuzima bwa benshi kuko abanyeshuri biga amasomo banayashyira mu bikorwa ku buryo bibafasha kumva neza ibyo bakora.
Agira ati “iyo hari bene aya mashuri yigisha ubumenyingiro, bigabanya urubyiruko rwirirwa ku mihanda ndetse n’abafata ibiyobyabwenge, kuko baba bareba imbere habo ko hazaba heza, kuko ya masomo atuma babona akazi byihuse.”

Kavumu TVET School nayo yongereye ibyumba by’amashuri muri gahunda yo gufasha abanyeshuri kwigira ahantu hisanzuye (foto Intego)

Avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kugira iterambere rirambye ku bufatanye na TVET ariko cyane cyane, ababyeyi n’inzego z’ibanze, nizo zifata iya mbere mu gufasha urwo rubyiruko guhindura imyumvire mibi, bakagana amashuri, ari nabyo bizafasha mu iterambere ryabo ndetse ni ry’igihugu muri rusange.

Abanyeshuri bagera ku 1000 ku mwaka.

Eng.Ruzindana avuga ko ku bufatanye n’inzego, iri shuri rishobora kwakira abanyeshuri bagera ku 1000 ku mwaka, aha hakaba harimo abaza kwiga baturutse mu miryango yabo, ndetse n’abo Minisiteri y’uburezi yohereza, kandi abakurikira amasomo neza kandi bafite discipline bagenda bagaragaza umusaruro mwiza hirya no hino mu gihugu.

Inyungu ku baturage ba Nyanza.

Abarimu n’abanyeshuri ba Kavumu TVET School bafatanya n’abaturage mu muganda, ndetse no kwifatanya n’abanyantege nke (Foto Kavumu web)

Ngirumutware utuye mu karere ka Nyanza, hafi y’aho bita ku Bigega, yabwiye ikinyamakuru Intego ko, guturana n’ishuri rya Kavumu TVET ari amahirwe kuko byatumye haba ibikorwaremezo bikomeye. Ati “Abacuruzi babona abaguzi, natwe abahinzi hari ubwo abanyeshuri baza kwifatanya nawe mu muganda, tukishimira ko batubanira neza.”

Covid19, igihombo ku banyeshuri.

Kubera ko Kavumu TVET yafunze kubera icyorezo cya Corona Virus nk’andi mashuri yose, bamwe mu banyeshuri bavuga ko bababajwe no kuba amasomo yabo yarahagaze.
Niyonsaba ati ” Nk’ubu mba maze kubona uruhushya rwo gutwara imodoka, ariko byose byarahagaze, ni ikintu cyambabaje kuko nsa nk’uwasubiye inyuma.”

Kavumu TVET School nayo yabaye ifunze imiryango kubera Corona Virusi (foto intego)

Uwimana nawe yatubwiye ko umwaka wamupfiriye ubusa, ngo cyakora nagira amahirwe amashuri agafungura azakomerezaho, dore ko atari ubwa mbere acikiriza amashuri, akaba yicuza igihe cye yagiye akoresha nabi, no mu gihe agaruye ubwenge, Corona ikaba imusubije inyuma.

Kavumu TVET School, ni ishuri ry’ubumemyingiro, riherereye mu karere ka Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda.

Iri shuri ryamenyekanye cyane mu gutanga amasomo yo gukanika no gutwara ibinyabiziga, gukora amazi, gusudira kandi hifashishwa ibikoresho kabuhariwe mu kwigisha.

Abanyeshuri bize muri iri shuri, basohoka bafite ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry’umurimo hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’iBurasirazuba.

Komezusenge Jimmy

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhanzi Alpha Rwirangira yasezeranye imbere y’Imana
Next articleBurundi: Impunzi zabaga mu Rwanda zatangiye gutahuka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here