Home Tech Kigali:Ntibabana n’imiryango yabo kubera kubura itumanaho(reseau) na murandasi(internet)

Kigali:Ntibabana n’imiryango yabo kubera kubura itumanaho(reseau) na murandasi(internet)

0

Abaturage bo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali bavuga ko bohereje abana muri bene wabo ngo babone uko biga bakoresheje ikoranabuhanga abandi batakaza akazi kubera kutabona itumanaho rya telefoni(Reseau), ntibagerweho na murandasi (internet) bihagije ntibanarebe televisiyo.

Nubwo u Rwanda rukataje mu iterambere by’umwihariko mu rwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga, biratangaje kuba hari abaturage bo mu mugi wa Kigali batabona itumanaho rya telefoni(Reseau), ntibagerweho na internet ntibanarebe televisiyo.

Uyu ni Dusabimana Isaï utuye mu mudugudu wa Kajevuba akagari ka Gitaraga ahamya ko ahomba byinshi kubera kubura itumanaho rihagije.

Dusabimana ati “Internet hano ntikunda, kuri terefoni yange yo byaranze, nari mfite akazi karyoshye ko gutwara abakerarugendo n’abandi bantu, ariko kubera kumpamagara bakambura, bahitamo kundeka bakorana n’abandi kuko baguhamagara uko umukiriya abonetse. Ikindi umwana wange aho yiga bigisha binyuze mu ikoranabuhanga, ariko we ntibyakunda kandi mba naguze murandasi(internet) ihagije.

Ntabwo ari uyu muturage gusa kuko na Buhinja Jurry umuyobozi w’umudugudu wa kajevuba nawe ashimangira uburemere bw’ikibazo k’itumanaho muri aka gace.

Yagize ati “Abantu bamaze kumenyera ko batanshaka kuri telefoni kuko batapfa kumbona kandi telefoni iba iriho. Ingaruka zo kubura itumanaho rihagije ni uko ubu abana bange baza iwange nk’abashyitsi kuko nabajyanye muri benewabo kuko hano batabona murandasi ihagije.”

Buhinja akomeza avuga ko ikibazo kiri mu tugari twinshi tugize umurenge wa Masaka turimo Gitaraga, agace gato ka Cyimo, Mbabe n’ahandi. Ibi abishingira ko ubwo bageragezaga gukora inama mu buryo bw’ikoranabuhanga hari utugari twinshi tutabashije kuyitabira kubera ikibazo k’ikoranabuhanga, gusa ngo inzego z’ibanze ntako zitagira ngo zigaragarize ababishinzwe iki kibazo ababishinzwe.

Nubwo inzego z’ibanze nazo zemeza ko hari uduce dufite ikibazo cy’itumanaho ridahagije, Gahungu Charles umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga  mu rwego rw’igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe RURA yatunguwe no kumenya iki kibazo ubwo integonews yamuvugishaga, gusa avuga ko bagiye gukurikirana no gukemura iki kibazo rufatanije n’ibigo by’itumanaho.

Gahungu ati “Ntibyumvikana ko muri Kigali hari ahataba itumanaho(Network), mukimara kubitubwira twashyizeho abagiye gukurikirana iki kibazo, kandi nidusanga ariko biri turanakorana n’ibigo by’itumanaho tubikemure.”

Reka tubabwire ko ubushakashatsi bw’ Urwego rw’igihugu rugenzura imirimo imwe n’imwe RURA bugaragaza ko ikoreshwa rya murandasi (internet) ryavuye kuri 51.6% mu ka gatandatu umwaka wa 2019 rigera kuri 62.3% mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yahaye ubutumwa ababohoye u Rwanda
Next articleNgiyi impamvu RGB yirukanye Biro Nyobozi ya ADEPR n’izindi nzego z’itorero

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here