Home Politike Perezida Kagame yaganiriye na Minsitiri w’intebe wa Canada anamuha ikaze muri CHOGM

Perezida Kagame yaganiriye na Minsitiri w’intebe wa Canada anamuha ikaze muri CHOGM

0

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, cyibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ingingo zireba isi muri rusange, ibi bihugu byombi bifitemo inyungu.

Ni ikiganiro cyabaye kuri telefoni kuri uyu wa Kane, mu gihe abayobozi bombi bitegura guhurira mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu bigize umuryango wa Commonwealth, CHOGM.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Niteguye kumwakira muri #CHOGM2022 mu cyumweru gitaha hamwe n’abandi bayobozi, kandi nizeye kwagura ibiganiro byacu n’ubutwererane.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSosiyete yitwa Internet Society yiyemeje kwongera ubushobozi bwo gukoresha itumanaho ry’Ikoranabuhanga muri Afurika
Next articleU Rwanda nirwo ruyoboye ibijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu muri Commonwealth
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here