Home Ubutabera Twahirwa Seraphin arashinjwa gusimbura Kajuga ku buyobozi bw’ Interahamwe

Twahirwa Seraphin arashinjwa gusimbura Kajuga ku buyobozi bw’ Interahamwe

0
Séraphin Twahirwa imbere y'urukiko i Buruseri

Mu rukiko rwa rubanda mu mujyi wa Bruxelles, mu Gihugu cy’Ububiligi, hakomeje kuburanishwa urubanza rw’Abanyarwnada babiri (2), Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre, bombi bakekwaho uruhare muri Jeneside yakorewe Abatutsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Kuri uyu wambere urukiko rwumvise ubuhamya bw’abantu batandukanye burimo n’ubwa Johan Swinnen, wabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu 1990 kugeza mu 1994. Uyu ntiyagarutse cyane ku baregwa yavuze uko igihugu cyari kimeze mu mezi make mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bumviswe muri uru rubanza banakomoje ku baregwa ni itsinda ry’abantu 15 bakoze ipererza ku byaha Basabose na Twahirwa bakurikiranweho. Aba bagaragarije urukiko ko mu iperereza bakoreye mu Rwanda basanze Twahirwa Seraphin, yari interahamwe ikomeye mu mujyi wa Kigali wageze naho aziyobora asimbuye Kajuga Robert kuri uyu mwanya. Twahirwa kandi anashijwa gutanga imbunda 150 aziha interahamwe z’aho yari atuye hazwi nk’i Karambo i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Ikindi iri tsinda ryakoze iperereza ryagaragarije urukiko ni uburyo Twahirwa yagize uruhare mu gukora intonde z’abatutsi bagombaga kwicwa no gufata abagore ku ngufu.

Mu kwisobanura Twahirwa yabwiye ubushinjacyaha ko yabaga mu ishyaka rya MRND kuberako yari arikukiyeho imiyoborere myiza yaryo. Twahirwa ahakana ibyo ashinjwa avuga ko ntabayobozi b’nterahamwe yari aziranye nabo uretse gusa uwari umuyobozi w’Interahamwe muri Gikondo witwaga Karambizi.

Iri tsinda ryakoze iri perereza rivuga ko Nkezabera Ephrem, nawe wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’inkiko zo mu Bubiligi agakatirwa imyaka 30, yavuze ko yibuka Twahirwa nk’umwe mu bari interahamwe zikomeye mu mujyi wa Kigali wari unafite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose mu gihe Jenoside yakorerwaga abatutsi.

Abakoze iri perereza babwiye urukiko ko Twahirwa na Basabose ari bamwe mu bagabye ibitero byambere ku batutsi bari ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali nyuma gato y’ihanurwa ry’indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.

Usibye kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, urugo rwa Twahirwa rwari rwarabaye indiri y’abasirikare n’interahamwe aho basangiriraga itabi, inzoga n’ibindi biyobyabwenge. abakoze iperereza

Mu rugo rwa Twahirwa kandi  hari intwaro zinyuranye zirimo gerenade ndetse n’imbunda. Twahirwa kandi anashinjwa kuba ariwe wohereje  Interahamwe kwica abatutsi bari bahungiye muri Eto Kicukiro, taliki ya 11 Mata 1994. Twahirwa ashinjwa kugira uruhare mu batutsi biciwe ku ruganda rw’icyayi rwa Ocir -Cafe ndetse no ku irimbi rya Gatenga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri Utumatwishima yagaragaje uko abantu baganira ku gihano cyakatiwe Prince Kid
Next articleNkundineza washinje Mutesi Jolly gufungisha Prince Kid arafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here