Home Politike Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uko abantu baganira ku gihano cyakatiwe Prince Kid

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje uko abantu baganira ku gihano cyakatiwe Prince Kid

0

 Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye abari kuvuga ku mwanzuro w’urubnza rwa Ishimwe Dieudonne, uzwi nka Prince Kid kubiganiraho badashyizemo amarangamutima no kunenga inzego bakoresheje ubuhanga.

Ibi ministiri utumatwishima yabivuze abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho asanzwe aganirira  cyane n’urubyiruko.

Urukiko rukuru rwahamije Prince Kid, ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina rumukatira igifungo cy’imyaka itanu.

Minisitiri Utumatwishima, yahamagariye abanyarwnada bari kuganira kuri uyu mwanzuro kwitwararika kuko “ Iyo hari icyemezo cyafatiwe inshuti yacu, tujye tuganira tuvanyemo amarangamutima (emotional maturity). Twirinde amakosa nk’ayo uwacu ari kubazwa. Tunenge inzego dukoresheje ubuhanga (scientific approach). Twirinde gufana no gushinjanya.”

Ibi bivuzwe mu gihe kumbugankoranyambaga hari ibiganiro byinshi bivuga ku gihano cyahawe Prince Kid. Hari abagaragaza amarangamutima n’impuhwe bamufitiye nk’uko banabimugaragarije agitangira kuburana.   

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGenocide: Twahirwa uregwa ibyaha bya jenoside avuga ko atari azi interahamwe
Next articleTwahirwa Seraphin arashinjwa gusimbura Kajuga ku buyobozi bw’ Interahamwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here