Home Imyidagaduro Prince Kid azaburana ubujurire muri Werurwe

Prince Kid azaburana ubujurire muri Werurwe

0

Taliki ya 10 werurwe nibwo urukiko rukuru ruzatangira kuburanisha mu bujurire urubanza rwa Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid.

Prince Kid yongeye gusubira mu nkiko nyuma yaho urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamugize umwere kubyaha yari akurikiranyweho ariko ubushinjacyaha ntibwanyurwa buhita bujuririra urukiko rukuru.

Nyembo Emelyne wunganira Ishimwe, niwe wemeje iyi taliki akaba ari nawe uzakomeza kumwunganira mu rukiko rukuru.

Prince Kid washinze Rwanda Inspiration Back Up yeteguraga irushanwa rya Miss Rwanda, yaregwaga gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Icyakora, nyuma y’uko uyu musore agizwe umwere, Ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu Rukiko rukuru, dore ko mbere bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 16.

Ishimwe Dieudonné yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022, ubwo yagirwaga umwere ku byaha yaregwaga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKomisiyo  y’amatora yabonye umuyobzi mushya, inama y’umushyikirano iregereje
Next articleAbasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’ingabo za EAC birukanwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here