Home Imyidagaduro Urukiko rwanze ingwate za Turahirwa Moses ‘moshions’ rutegeka ko afungwa

Urukiko rwanze ingwate za Turahirwa Moses ‘moshions’ rutegeka ko afungwa

0

Turahirwa Moses ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge yari yasabye urukiko kumurekura akaburana adafunzwe agatanga ingwate y’inzu ye y’imideli ya Moshions akanishingirwa na  Se umubyara na mushiki we wigisha muri kaminuza.

Ibi byifuzo bya Turahirwa byanzwe n’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge, kuko ku mugoroba wo kuri uyu wambere mu cyemezo cyarwo umucamanza yategetseko akomeza gufungwa akazaburana urubanza rwe mu mizi afunzwe.

Turahirwa Moses, aburana yemera ko yanyweye urumogi ariko ko yarunywereye mu Gihugu cy’ubutaliyani mu myaka ibiri ishize kandi ko kuva yaza mu Rwanda atarongera kurukoza mu kanwa. Avuga kandi ko urumogi yafatanywe ubwo bajyaga kumuta muri yombi atazi uburyo rwageze mu ishati barusanzemo kuko yari ikiri nshya atarayambara na rimwe.

Ubushinjacyaha bwasabye abacamanza gutesha agaciro ubusabe bwa Turahirwa Moses, bwo gukurikiranwa adafunzwe kuko aramutse arekuwe yabangamira iperereza. Umwe mu bamushinja yabwiye urukiko ko Turahirwa Moses yanditse ku mbugankoranyamabga avuga ko afite umurima w’urumogi mu ishyamba rya Nyungwe kandi ko ubushinjacyaha buri gukora ipererza ngo burebe ko uwo murima w’urumugo uhari.

Ikindi ubushinjacyaha bwaheragaho busaba urukiko gukomeza gukurikirana Turahirwa afunzwe ni amategeko avuga ko umuntu wese ukurikiranywheo icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka ibir akwiye gukurikiranwa afunzwe.

Ku bijyanye no gukoresha inyandiko mpiambano nk’ikindi cyaha Turahirwa kurikiranweho abamwunganira bavuga ko ibyo yakoze ati ugukoresha inyandiko mpimbano kuko ari fotokopi y’icyangombwa yahinduye Atari icyangombwa cy’umwimerer kandi ko ntaho yagikoresheje bityo ko yashaka ibyo ashyira ku mbugankoranyambaga ko nta kindi yari agamije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarasira Aimable yasohotse mu rukiko yanga kumva abashijnacyaha
Next articleIbyaranze urubanza rwa Hategekimana ‘Biguma’ kuva rutangiye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here