Home Uncategorized Ibyaranze urubanza rwa Hategekimana ‘Biguma’ kuva rutangiye

Ibyaranze urubanza rwa Hategekimana ‘Biguma’ kuva rutangiye

0
Ingoro y'ubutabera ya Paris (Palais de jstice Paris)

Kuva taliki ya 10 Gicurasi mu gihugu cy’Ubufaransa mu rukiko rwa rubanda i Paris hatangiye urubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, wari umuyobozi muri jandarumori i Nyanza ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ubufatanyacyaha muri jenocide, kuba mu mitwe y’abagizi ba nabi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ibi byaha akekwaho yabikoreye ahantu hatandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, aregwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe ahantu hatandukanye nko ku musozi wa muyira, Nyabubare n’ahandi. Anakekwaho kandi kugira uruhare rutaziguye mu rupfu rw’uwari burugumesitiri wa Komini Ntyazo, Nyagasaza Narcisse.

Nk’umujandarume wari ukomeye, ibyaha ashinjwa kandi harimo gutegeka ko hajyaho za bariyeri mu makomini anyuranye, gukanguriraga abasivile kwica abatutsi no guha amabwiriza abajandarume ku kugaba ibitero hakaba n’ibyo yitabiriye ubwe.

Umunsi ubanziriza urubanza, taliki ya 9 Gicurasi, umucamanza akaba na peresida w’urukiko Jean Marie LAVERGNE yahuye n’inyangamugayo zagombaga gutoranywamo izizakurikirana uru rubanza kugezarurangiye . ibi byari bigamije gusobanuririra izo nyangamugayo ibice byose bigize urubanza, abazarwitabira, abatangabuhamya, abahagarariye ababuranyi, n’akazi bazaba bashinzwe.

Izi nyangamugayo kandi zaganirijwe n’abantu batandukanye cyane cyane inzobere mu manza nk’izi, barimo uhagarariye ubushinjacyaha, uwunganira abandi mu nkiko (avocat), uyu akaba yaranaburaniye ukekwaho icyaha cya Jenoside.

Abandi baganiriye n’izi nyangamugayo ni inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe, wagaragarije izi nyangamugayo uko zigomba kwitwara mu gihe imbamutima zaba zizamutse. Undi watanze ikiganiro ni uwabaye inyangamugayo mu rundi rubanza nk’uru wavuze ko bigoye, ko bashobora kuzacika intege, ko ariko bafite ubushobozi bwo gukurikirana urubanza kandi bagakora akazi bashinzwe neza.

Abunganira Hategekima Philippe ‘Biguma’ bagaragaje inzitizi ku ikubitiro

Urubanza rwatangijwe n’irahira ry’abazasemura muri uru rubanza, ni igikorwa cyayobowe na Perezida w’Urukiko.  Nyuma yo kurahira umucamanza yabajije uregwa, Hategekimana Philippe,  ururimi yifuza kuzaburanamo amubwira ko azaburana mu gifaransa, abajijwe umwirondoro we, asubiza ko yitwa Philippe Manier, ariko ko ataribyo yiswe n’ababyeyi kuko bo bamwise  Hategekimana Philippe, kandi ko kuri ubu nta kazi afite kuko afunzwe.

Nyuma yo kwivuga k’uregwa hakurikiyeho kwivuga kw’abunganira abandi mu nkiko (Avocats), igikorwa cyakurikiwe no gutombora inyangamugayo zizatangirana n’urubanza. Zimwe munyangamugayo zahise zangwa n’abunganira Hategekimana Philippe, abandi bangwa n’ubushinjacyaha nk’uko biteganywa n’inkiko zose za Rubanda kugira ngo hatagira ubangamirwa mu manza nk’izi.

Ku ikubitiro, abunganira Hategekimana Philippe, bazamuye imbogamizi, bavuga ko uru rubanza rudakwiye kuburanishwa kuko rwaba ruciwe bwa kabiri, ibi babishingiraga ku kuba Hategekimana Philippe yaraburanishijwe n’inkiko Gacaca akaba umwere, banavuga ko hari undi muntu witwa Biguma Philippe, bemeza ko atandukanye n’uyu uri kuburanishwa.

Abunganira uregwa bakomeje kuburebure bw’urubanza n’abatangabuhamya barenga 100, bagira impungenge kuri aba batangabuhamya kuko benshi ari abo ku ruhande rw’ubushinjacyaha kandi bamwe muribo bakaba ari imfungwa mu Rwanda.

Abahagarariye inyungu z’abakorewe icyaha, babwiye urukiko ko Hategekimana Philippe, wiyise Philippe Manier ari nawe Biguma, kandi ko iby’urubanza rwe rwa Gacaca bivugwa ataribyo kuko nta mwanzuro warufashweho.

Ku bijyanye n’impungenge ku batangabuhamya bari mu igororero (bafunzwe), abahagarariye inyungu z’abakorewe icyaha babwiye urukiko ko nta mungenge bakwiye kubagiraho kuko mu cyumba  batangiramo ubuhamya baba bari kumwe n’umukozi wa ambasade y’ubufaransa, bityo ko nta muntu wababuza kuvuga ibitekerezo byabo.

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe ijambo busaba umucamanza umwanya wo kureba ku bwiregure bw’uregwa kuko butari bwarayibonye. Umucamanza yabuhaye iminota 30 yo kuyirebamo bugarutse buvuga ko ingingo zitambamira urubanza zatanzwe n’uregwa nta shingiro zifite ari nabyo byaje kwemezwa n’umucamanza ategeka ko iburanisha rikomeza.

Hategekimana Philippe ‘Biguma yemereye umucamanz ayo yahinduye umwirondoro we

Umucamanza yatangiye asoma raporo ikubiyemo imyirondoro n’ibyaha Hategekima Philippe aregwa n’ubushinjacyaha ndetse nuko yabikoze, anasobanura gahunda yose y’urubanza uko ruzagenda, umucamanza yemeje abatangabuhamya bazagaragara muri uru rubanza harimo abazabutanga hifashishijwe ikoranabuhanga n’abazabutanga bari mu rukiko.

  Nyuma yo gusoma ibyaha n’ibimenyetso biri muri dosiye y’urugwa yashyikirijwe urukiko, abatangabuhamya bitabajwe nk’inzobere mu mateka  cyangwa imitekerereze ya muntu nibo bahawe ijambo babimburira abandi basobanura, jenoside, ibiyigize, uko itegurwa, impamvu n’ahandi yabaye basoza bavuga  ku mwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Inzobere zimaze gutanga ubuhamya bwazo harimo Helene Dumas, Vincent Depaigne, Alain Verhaagen, na Stephane Audoin-Rouzeau.

Kuva iburanisha ritangiye ku munsi wa mbere Hategekimana Philippe aritabira. Umucamanza yagiye amubaza cyane ibijyanye n’ubuzima bwe mu buhungiro akibanda cyane ku kuba yarahinduye umwirondoro we akihimba andi mazina. Ibi Hategekimana yabyemereye umucamanza avuga ko yahinduye amazina mu kwirwanaho kugirango abone ubuhungiro.

Icyumweru cyambere kirangiye urukiko rumaze kumva abatangabuhamya  barindwi (7) ku munani (8) bari bateganyijwe kumvwa kuko umwe yapfuye azize uburwayi mbere y’uko urubanza rutangira.

Uko Hategekiman Philippe agaragraga mu rukiko

Umunyamakuru w’ikinyamakuru intego ukurirana uru rubanza ari mu rukiko umunsi ku munsi avuga ko Hategekimana Philippe, ushinjwa uruhare muri Jenocide, ari umugabo wirabura kandi w’igikwerere, ugenda yifashishije imbago. abamuri hafi (abunganizi be) basobanura ko kugendera mu mbago byatewe n’amakosa y’abaganga bamuzbaze nabi ubwi yari yagiye kwivuza bimuviramo ubumuga.

Mu rukiko, nta kintu aba afite, nta n’icyo kwandikaho aba afite, bigaragara kandi ko nta muntu wo mu muryango we cyangwa inshuto ye uba waje kumva urubanza, uretse abunganizi be, abandi avugana nabo ni abajandarume bamurinda.

Ni umugabo uvuga akoresha ibimenyetso n’amaboko n’igihimba, ubona ko afite imbaraga n’ubwo acumbagira, mu gusubiza ibyo abajijwe  asubiza adashidikanya uretse gake nabwo ku mazina y’abantu gusa.

Akunda gusubirishamo ibibazo abazwa kugira ngo yumve neza, ariko akenshi mu gusubiza ntahite arasa ku ntego.

Afata umwanya wo gutega amatwi, ibivugirwa byose mu rukiko, kandi anyuzamo akararanganya amaso, areba buri muntu uri mu rukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwanze ingwate za Turahirwa Moses ‘moshions’ rutegeka ko afungwa
Next articleU Rwanda na Congo bahuriye i Burayi baganira uko bakemura ibibazo by’impunzi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here