Home Imyidagaduro Prince Kid yasezeranye kubana na Miss Iradukunda Elsa

Prince Kid yasezeranye kubana na Miss Iradukunda Elsa

0

Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid yasezeranye kubana byemewe n’amategeko na Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017. Aba bombi bamaze igihe bavugwa mu rukundo ariko bikaba byaragarutsweho cyane hagati mu mwaka ushize ubwo aba bombi bafungwaga.

Kuri uyu wa kane nibwo aba bombi bemeje urukundo rwabo bakora icyo amategeko abasaba basezeranira ku Murenge wa Rusororo kubana nk’umugabo n’umugore.

Iradukunda Elsa, yakoze benshi ku mutima ubwo yafungwa ashinjwa kubangamira iperereza ryakorwaga kuri Ishimwe Dieudonne wari ufunzwe akekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iradukunda yahise agirwa umwere n’urukiko ararekurwa benshi bamufata nk’uwashaka kwitangira uwo bakundana.

Nyuma yaho na Prince Kid yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho ahita afungurwa.

Amakuru menshi yasohotse nyuma y’icyo gihe niyo yemeje ko aba bombi bamaze igihe bakunda ari nako ku mbuga nkoranyambage benshi basaba Ishimwe Dieudonne, kutazuyaza kwitura uyu mukobwa ineza yamugiriye, na we agahamya urukundo rwabo babana nk’umugabo n’umugore.

Miss Iradukunda Elsa, yasezeranye kubana byemewe n’amatageko na Ishimwe Dieudonne, uzwi nka Prince Kid
Ifoto igaryuka mu maso ya benshi iyo bavuze MIss Iradukunda Elsa
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNgororero: Umunyeshuri afunzwe azira gutema umwarimu n’umuhoro
Next articlePerezida Ruto yavuze ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ureba abatinganyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here