Home Imyidagaduro Umuhanzi Mico The Best afarunzwe

Umuhanzi Mico The Best afarunzwe

0

Umuhanzi Mico The Best, afunzwe azira gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, yafashwe polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda

Ikinyamakuru igihe gitanagza ko Mico The Best yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 4 Werurwe 2023, kuri ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

Ibi bisobanuye ko agomba kumara iminsi itanu acumbikiwe na Polisi y’Igihugu mbere y’uko arekurwa akanishyura amande y’ibihumbi 150Frw utabariyemo ko agomba no kwishyura amafaranga y’imashini yateruye imodoka ye.

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki cyane ko ari muri bake bakigezweho mu bo batangiranye umuziki.

Uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abakunzi b’umuziki we mu bitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’. Afite indirimbo nshya yise ‘Imashini’.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSudani y’epfo: Perezida Salva Kiir yirukanye umugore wa Machar mu kazi
Next articleKenya: Umugore wa Perezida agiye gutangira amasengesho y’Igihugu yo gusengera abatinganyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here