Home Amakuru Kenya: Umugore wa Perezida agiye gutangira amasengesho y’Igihugu yo gusengera abatinganyi

Kenya: Umugore wa Perezida agiye gutangira amasengesho y’Igihugu yo gusengera abatinganyi

0

Umugore wa Perezida Ruto, Rachel Ruto, agiye gutangiza amasezerano yo kurwego rw’Igihugu yo gusengera abatinganyi ngo bahinduke kuko asanga kuba bari mu gihugu kiyobowe n’umugabo we ari igitero cyagabwe ku muryango mugari w’abanya Kenya.

Madamu Ruto yavuze ko igihugu kidashobora gushyigikira icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga cyo mu kwezi gushize cyemerera abatinganyi kwandikisha imiryango iharanira uburenagnzira bwabo itari iya Leta (NGO).

Ati: “Ntidukwiye no kugerageza kuvuga ku butinganyi. Iki ni ikiganiro tutagomba no kugira mu gihugu cyacu kuko kubyemera ni nko kujugunya indangagaciro zacu mu ivumbi. “

Kuryamana kw’abahuje igitsina bikomeje kuba icyaha muri Kenya. Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko kwanga kwemerera abatinganyi kwandikisha imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwabo bihungabanya uburenganzira bwabo bwo kwishyira hamwe nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga ry’igihugu.

Icyakora, iki cyemezo cy’urukiko cyamaganwe na Perezida William Ruto, ndetse n’abayobozi b’amadini atandukanye muri Kenya.

Umushinjacyaha mukuru wa Kenya yavuze ko guverinoma izamagana icyemezo cy’urukiko, ashimangira ko iki kibazo ari ikibazo cyo kugisha inama abaturage aho kuba inkiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhanzi Mico The Best afarunzwe
Next articleIkigo Nyafurika cy’Ibimenyetso bya Gihanga AFSA cyatangirijwe i Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here