Home Amakuru Sudani y’epfo: Perezida Salva Kiir yirukanye umugore wa Machar mu kazi

Sudani y’epfo: Perezida Salva Kiir yirukanye umugore wa Machar mu kazi

0

Perezida wa Sudani y’Ejyepfo yirukanye mu mirimo umugore wa Riek Machar wari  minisitiri w’ingabo muri iki Gihugu.

 Ibiro bya Machar byavuze ko iyirukanwa ry’umugore we ari icyemezo Perezida salva Kiir yafashe ntawe agishije inama.

Ku wa gatanu, Perezida Salva Kiir yasohoye itegeko ryirukana Minisitiri w’ingabo, Angelina Teny, ku mirimo ye. Ni umwe mu bakomeye mu ishyaka ritavuga rumwe  n’ubutegetsi SPLM-IO, iri shyaka ryasinye amasezerano yo kurangiza intambara n’ubutegetsi mu mwaka wi 2018.

Perezida Kiir yanakuyeho kandi minisitiri w’imbere mu gihugu, umwe mu bo mu  ishyaka rye. Aba bose yabirukanye adatangaje impamvu.

Dukurikije ibikubiye mu masezerano y’amahoro, minisiteri y’ingabo igomba kuyoborwa n’ishyaka rya Riek Machar, na minisiteri y’imbere mu gihugu ikayoborwa n’uwo mu ishyaka rya Kiir.

Puok Bombi Baluang, umuvugizi wa Riek Machar, ku rubuga rwe rwa Facebook yavuze ko ibyemezo bya Perezida Kiir byishe amasezerano y’amahoro.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ryaratinze, ikinid ni uko nta matora y’umukuru w’igihugu arab amuri iki gihugu kuva cyabone ubwigenge kuko ayambere ategerejw emu mpera z’umwaka utaha wa 2024.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Macron yasabye Abanye Congo kwemera ibyabananiye ntihagire uwo babitwerera
Next articleUmuhanzi Mico The Best afarunzwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here