Home Amakuru Perezida Macron yasabye Abanye Congo kwemera ibyabananiye ntihagire uwo babitwerera

Perezida Macron yasabye Abanye Congo kwemera ibyabananiye ntihagire uwo babitwerera

0

Mu ruzinduko rw’akazi ari mu gihugu cya Congo, Perezida w’Ubufaransa yasabye abayobozi b’iki Gihugu n’abaturage bacyo kutagira uwo bitwaza kuko kuva mu mwaka wi 1994 bananiwe gusubiza igihugu cyabo ku murongo.

Ibi Perezida Macron, yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru yahuriyemo na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi kuri uyu wa gatandatu.

Perezida Macron, yavuze ko ibibazo biri muri Congo bihera mu mwaka wi 1994 kandi ko kuva icyo gihe abanye Congo “Bananiwe kugira igihugu cyigenga,igisirikare gikomeye, kugarura umutekano n’ubutegesti buhamye. Uko ni ko kuri  nta mpamvu yo gushaka undi  mu bigerekaho.”

Macron akomeza abwira abanye Congo ko bafite igihe cyo kwisubiraho bakaba bakongera kubaka igihugu cyabo.

Ku bijyanye n’intambara iki gihugu kirimo n’umutwe wa M23, Perezida Macron, yasabye abaturage b’iki gihugu gutegereza taliki ya 7 Werurwe, italiki umutwe wa M23 wahaye umuhuza muri iki kibazo, Perezida wa Angola, Laurenco, uvuga ko M23, izaba yahagaritse intambara. Macron kandi yasabye abanye Congo kudakemuza ibibazo intamabara avuga ko uburyo bw’ibiganiro aribwo bwiza kandi burambye.

Abanyamakuru b’abanye Congo, bari muri iki kiganiro bahatiriye Perezida Macron, kuvuga ko u Rwanda rufasha uyu mutwe abasubiza ko yabivuze kandi ko M23 ifite abayifasha benshi.

Perezida Macron yemereye inkunga abakuwe mu byabo n’iyi ntamabra ingana na miliyoni 34 z’amadolari.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma y’abafana,umuyobozi n’abakinnyi bafunzwe bazira umusifuzi
Next articleSudani y’epfo: Perezida Salva Kiir yirukanye umugore wa Machar mu kazi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here