Home Imyidagaduro Prince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16

Prince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16

0

Ubushinjacyaha mu Rwanda bwasabiye Kagame Ishimwe Dieudonné wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda gufungwa imyaka 16 ku byaha aregwa, nk’uko amakuru abivuga. 

Urubanza rwe mu mizi rwatangiye kuwa gatatu mu rukiko i Kigali ariko umucamanza ahita ategeka ko rushyirwa mu muhezo. Uregwa we yabanje gusaba ko urubanza rwe rubera mu ruhame kugira ngo abantu bamenye ibirukubiyemo. 

Ishimwe uzwi nka Prince Kid aregwa ibyaha bibiri bishingiye ku birego by’ umwe mu bitabiriye Miss Rwanda; Mu maburanisha yabanje, Ishimwe yahakanye ibyaha yarezwe avuga ko ari umwere. 

Mu kwezi kwa Gicurasi(5) yakuweho kimwe mu byaha yari yarezwe cyo gusambanya undi ku ngufu. Mu iburanisha ryabaye kuwa gatatu mu muhezo ubushinjacyaha bwasabiye Ishimwe Dieudonné gufungwa imyaka 16. 

Ishimwe yatawe muri yombi muri Gicurasi(5) uyu mwaka nyuma y’ibirego byatanzwe n’umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu myaka ishize.

Uru ni rumwe manza zigarukwaho cyane kandi zitavugwaho rumwe mu Rwanda muri iki gihe.

Andi makuru avuga ko umucamanza kuwa gatatu yategetse ko uru rubanza ruzasomwa tariki 28 z’uku kwezi k’Ukwakira.

Nyuma y’ibi birego kuri Ishimwe, leta yahagaritse by’agateganyo irushanwa rya Miss Rwanda, kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurikiranwa na benshi mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUkuriye iperereza muri RIB n’umupolisi barashinjwa kwakira indonkwe
Next articleAbanyamakuru ba Iwacu TV bavuga iki ku myaka ine bafunzwe ari abere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here