Home Ubutabera Abanyamakuru ba Iwacu TV bavuga iki ku myaka ine bafunzwe ari abere

Abanyamakuru ba Iwacu TV bavuga iki ku myaka ine bafunzwe ari abere

0

Nyuma yo gufungurwa amaze hafi imyaka ine  afunzwe by’agateganyo akaza kuba umwere Niyonsenga Shadrack, avuga ko urubanza rwe na bagenzi be abacamanza bagiye batinya kurufataho umwanzuro kandi babona ko ari abere bikaba aribyo byabatindije muri gereza.

Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Shadrack bose bafunzwe mu mwaka w’i 2018 barekuwe kuri uyu wa gatatu nyuma yo gusanga ari abere.

Ubushinjacyahaha bwari bwasabye ko aba banyamakuru bafungwa imyaka 22, . 

Aba banyamakuru bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutangaza amakuru agamije guteza imvururu muri rubanda no kwangisha u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Nyuma yo gufungurwa Niyonsenga Shadrack avuga ko mu butabera bw’u Rwanda ababurimo benshi batiyumvamo gufata inshingano akaba ari kimwe mu byatumye batinda muri gereza kandi ari abere.

“Bakugeza imbere y’umucamanza nawe akabibona ko uri umwere ariko ntafate icyemezo ngo akurekure ahubwo akabitega iminsi atazi umuntu uzaca urwo rubanza n’uko azaruca.”

Niyonsenga akomeza ashimira umucamanza wo mu rukiko rukuru wafashe umwanzuro wo kubarekura avuga ko atandukanye n’abandi basaga n’abadashaka guca urubanza.”

“ Natwe twabonaga ko turi abere ariko ni byiza kuba dufunguwe ariko ntiwavuga ko ubutabera bwera de harimo akabazo.”

Niyonsenga avuga ko n’ubwo ari umunyamakuru w’umwuga ariko ko nyuma y’imyaka ine amaze afunzwe atafata umwanzuro niba azakomeza gukora umwuga cyangwa niba azawuvamo ko agiye kubanza kubitekerezaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16
Next articleAbari abasifuzi bahawe imyanya ikomeye muri leta birukanwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here