Home Ubutabera Ukuriye iperereza muri RIB n’umupolisi barashinjwa kwakira indonkwe

Ukuriye iperereza muri RIB n’umupolisi barashinjwa kwakira indonkwe

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umupolisi n’Umuyobozi ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali, bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba, kwakira no gutanga indoke.

Ku wa 27 Nzeri 2022 nibwo RIB yafunze umugabo wari ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer). Ibyaha akekwaho uru rwego rusobanura ko yabikoranye n’Umupolisi ufite ipeti cya Chief Inspector of Police, CIP.

Bakurikiranyweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ibyaha bifitanye isano na dosiye yari iri gukurikiranwa mu Bugenzacyaha.

Ni ibyaha bashinjwa ko bakoreye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bitandukanye.

Dosiye yabo yohererejwe Ubushinjacyaha tariki 03 Ukwakira 2022.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuzo ko RIB n’izindi nzego zitazihanganira imikorere idahwitse y’abakozi bazo.

Ati “Muri RIB nk’izindi nzego za Leta, hashobora kubonekamo abantu bakora ibyaha bitandukanye. Icyo RIB yakwizeza Abanyarwanda ni uko itazihanganira ruswa n’indi mico iganisha kuri yo, ishobora ku garagara ku bakozi bayo.”

“Ikindi RIB yizeza abantu ni uko izakomeza kwigisha abakozi bayo kugira imyitwarire myiza, ituma abagana RIB bakomeza kuyigirira icyizere.”

Mu mpera za 2021, RIB yatangaje ko mu gihe cy’imyaka itatu yirukanye abakozi 27 bakekwaho ibyaha bya ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeye ko Umupolisi ukekwaho icyaha afunzwe.

Ati “Ni byo arafunzwe kubera ibyaha akurikiranyweho we n’umukozi wa RIB. Ubutumwa bitanga rero, ni uko ruswa n’ibisa nayo bitemewe. Abantu bagomba gukora kinyamwuga, bakuzuza inshingano uko bikwiriye badaciye ku ruhande.”

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.

Ni mu gihe icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwari umukozi wa minisiteri y’itangazamakuru yashinje Kabuga gukoresha RTLM nk’intwaro muri Jenoside
Next articlePrince Kid yasabiwe gufungwa imyaka 16
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here