Home Ubutabera Ngororero: Umunyeshuri afunzwe azira gutema umwarimu n’umuhoro

Ngororero: Umunyeshuri afunzwe azira gutema umwarimu n’umuhoro

0

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yatemye umwarimu we nyuma yo kutumvikana ubwo yari amubajije impamvu yatumye atinda kugera ku ishuri.

Ibi byabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kageshi, ku wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2023; umwarimu watemwe akaba yitwa Ndahayo Emmanuel.

Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w’Umurenge wa Kabaya, Ndayisenga Simon, yabwiye IGIHE ko uyu munyeshuri yahise atabwa muri yombiNgororero:

Yagize ati “Ayo makuru ni yo; uwo mwana ari mu bo tujya tugarura mu mashuri biga ari ugusunika, ubwo rero umwarimu yari amubajije impamvu yakererewe ashaka kumuha bya bihano baha abana byoroheje undi aranga, umwarimu ashatse gukoresha ingufu barafatana.”

Yakomeje avuga ko ubwo abandi bantu bazaga kubakiza uyu munyeshuri yahise yiruka afata umuhoro wari ahantu habikwa inkwi ahita amutema mu gahanga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIdamange agiye kongera kuburana
Next articlePrince Kid yasezeranye kubana na Miss Iradukunda Elsa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here