Home Ubutabera Idamange agiye kongera kuburana

Idamange agiye kongera kuburana

0

Urukiko rw’ubujurire mu mujyi wa kigali rugiye gutangira kuburanisha urubanza mu bujurire rwa Idamange Iryamugwiza Yvonne, ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yahamijwe n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Idamange wikuye mu rubanza yahamirijwemo ibyaha bitandukanye byitezwe ko azagaragara imbere y’urukiko rw’ubujurire taliki ya 8 Werurwe.

Mu iburanisha ryibanze Idamange yaburanishijwe adahari kuko yivanye mu rubanza, gusa ibyaha yahamijwe yari yarabihakanye mbere y’uko mu mizi urubanza rutangira.

Urubanza rwe rwaburanishijwe n’urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga kuko yarezwe ko ibyaha yabikoze yifashishije ikoranabuhanga.

Hagati ya tariki 31 z’ukwa mbere na 15 z’ukwa kabiri 2021 Yvonne Idamange yashyize kuri YouTube channel ye video umunani zitandukanye, mbere yabwo ntabwo yari azwi na benshi.

Gusa nyuma gato yo gutangaza video yise ‘Ijwi ry’Impanda’ tariki 15 z’ukwa kabiri yahise afatwa arafungwa, iyo video ni nayo ishingiyeho byinshi mu byaha yahamijwe n’urukiko rukuru.

Ibyo byaha yahamijwe birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabunga, no gutanga sheki (cheque) itazigamiwe.
Nyuma yo guhamwa n’ibi byaha byose yahanishwa gufungwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2) z’amafaranga y’u Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagabo barasaba guhabwa ikiruhuko kingana n’igihabwa abagore babyaye  
Next articleNgororero: Umunyeshuri afunzwe azira gutema umwarimu n’umuhoro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here