Home Politike Minisitiri Bamporiki yahawe inka avuga ko abaye “idebe ry’uyimuhaye”

Minisitiri Bamporiki yahawe inka avuga ko abaye “idebe ry’uyimuhaye”

0

Umukinnyi wa Sinema Nyarwanda, Isimbi Alliance, umaze kubaka izina nka Alliah Cool, yagabiye inka Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, iyi nka yatumye abanyarwanda benshi bamenya ikinyarwanda batari bazi.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Bamporiki Edouard, yagabiwe iyi nka maze abwira uyimugabiye ko abaye “idebe rye”

Bamporiki  ashimira  Isimbi kuri iyi nka yagize ati “Ubundi iyo ari umugabo ukugabiye witwa umugaragu, ariko iyo ari umugore ukugabiye [inka] ukayemera witwa idebe, ubu ndi idebe ryawe.”

Amashusho y’iri jambo rya Bamporiki yakwirakwiriye cyane ku mbugankoranyambaga bigaragara ko benshi ari ubwambere baryumvise mu buryo bwiza kuko bari basanzwe barifata nk’igitutsi.

Mu kiganiro Isimbi yagiranye n’itangazamakuru agira ati : “kuba Bamporiki yaragiriwe icyizere avuye mu bakora umwuga wa Sinema kandi akaba akomeje kuduhagararira neza, ni ibihesha ishema abakora sinema mu Rwanda. Njye rero nk’umwe muri abo namushimiye.”

Ikindi Isimbi avuga ko yashimiye Bamporiki, ni uko akomeje kubera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo nk’umwe bagiriwe icyizere na Perezida wa Repubulika akiri muto.

Ati “Indi mpamvu mushimira, ni uko atari ibintu byoroshye guhabwa inshingano ukiri urubyiruko nk’uko yazihawe, ariko kuva yatangira kuzifata, Bamporiki ntarataba mu nama urubyiruko.”

Isimbi yavuze ko yahisemo guha inka Bamporiki kuko ari ikintu gikomeye mu muco w’u Rwanda.

Iyi nka yatangiwe mu birori by’ubusabane byabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022 bigahuza abantu batandukanye barimo n’abasanzwe baba mu myidagaduro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda bamaze kwitanga arenga miliyoni 100 zogukura abatishoboye mu mwijima
Next articleBwa mbere mu myaka 7, Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here