Home Politike Bwa mbere mu myaka 7, Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi

Bwa mbere mu myaka 7, Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi

0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, perezida Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Leta y’Uburundi, intumwa zituruste muri iki Gihugu zaherukaga kwakirwa na Perezida Kagame mu mwaka wi 2015.

Amb. Ezéchiel Nibigira, minisitiri ushinzwe umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, urubyiruko, umuco na Siporo niwe muntu wo muri leta y’u Burundi wakiriwe na Perezida Kagame nyuma y’imayaka hafi irindwi yakiriye nyakwigendera Perezida Nkurunziza Pierre, umubano w’Ibihugu byombi ugahita uzamo agatotsi.

N’ubwo nta ruhande ruratangaza ibyaganiriweho muri iyinama, amakuru avuga ko yari azaniye Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we w’uburundi Perezida Evariste Ndayishimiye.

Mu bandi bari muri iyi nama baturutse mu Gihugu cy’burundi harimo Aimée Laurentine Kanyana, umuyobozi w’ibiro bya Perezida Evariste Ndayishimiye.

ku ruhande rw’u Rwanda usibye Perezida Kagame, harimo minisitiri w’ububanyi n’amahanga,Dr Biruta Vincent n’umuyobozi w’ubutasi bwa Gisirikare Gen Vincent Nyakarundi.

Ibi biganiro bije bikurikira ibindi bitandukanye byabaye bihuza ibihugu byombi byitabirwa n’abayobozi bakuru mu bihugu byombi ariko nta mukuru w’Igihugu wari wakagaragaye mu biganiro nk’ibi. U Rwanda nirwo ruherutse gutera intambwe rwohereza Minitiri w’intebe kwifatanya n’Abarundi ku munsi w’ubwigenge mu birori byayobowe na Perezida Evariste Ndayishimiye anashimira intumwa y’u Rwanda.

Ibi biganiro nibyo byo kurwego rwo hejuru bibaye ku mpande zombi kuva umubano w’ibihugu byombi wazahara mu mwaka wi 2015 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ritakunze mu Burundi.

U Burundi n’u Rwanda byahoze bishinjanya ubugambanyi kuri buri ruhande mu myaka ishize ariko kuri ubu hari icyizere ko n’imipaka imaze imyaka myinshi ifunze ko yafungurwa nyuma y’ibi biganiro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri Bamporiki yahawe inka avuga ko abaye “idebe ry’uyimuhaye”
Next articleRubavu: Ibyumba byose bya kasho twakubaka ntituzi ko byaca ubucucike bw’imfungwa- Mayor

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here