Home Ubukungu Abanyarwanda bamaze kwitanga arenga miliyoni 100 zogukura abatishoboye mu mwijima

Abanyarwanda bamaze kwitanga arenga miliyoni 100 zogukura abatishoboye mu mwijima

0

Mu gikorwa cyatangijwe na banki y’u Rwanda y’iterambere BRD, yise CanaChallenge igamije gukura abanyarwanda bo mu kiciro cyambere cyubudehe mu mwijima ibaha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bigizwemo uruhare n’abanyarwanda bafite umutima w’ubugira neza.

Iki gikorwa cyatangijwe kumbuga nkoranyambaga ku wa 25 Ukuboza 2021, kuri ubu hamaze gukusanywa agera kuri miliyoni 117 yatanzwe n’abanyarwanda baba imbere mu gihugu, ababa mu mahanga (diaspora) n’ibigo bitandukanye by’ubucuruzi birimo n’amabanki.

Abatanga ubufasha bwabo babunyuza kuri konti za banki no mu buryo bwa mobile money.

Liliane Igihozo Uwera, ushinzwe imishinga yihariye muri BRD, avuga ko batunguwe banishimira umutima wo gufasha uri mu banyarwanda. “ Turashimira abanyarwanda bose bagize uruhare muri iki gikorwa n’ubwo kigikomeje, kuba kimaze ibyumweru 2 gusa ariko tukaba tumaze kubona hejuru ya 75% ni ibyo gushima.”

Liliane Igihozo Uwera, akomeza ashimira by’umwihariko ibigo bitandukanye byacaniye abaturage benshi birimo banki ya Kigali, VCL, na Fonerwa aho buri kigo cyacaniye abaturage 1000.

Gushyikiriza abaturage iyi mirasire bizatangira mu cyumweru gitaha aho iki gikorwa kizagera mu ntara enye z’igihugu zitarimo umujyi wa Kigali. muri buri ntara ingo 250 zizabona iyi mirasire.

Umujyi wa Kigali ntuzashyirwa muri iyi gahunda kuko biteganyijwe ko wose uzacanirwa bivuye mu muyoboro mugari.

Kugirango umuturage abone umurasire w’izuba ubusanzwe asabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 115. Muri iki gikorwa cya CanaChallenge, banki y’u Rwanda y’iterambere BRD, itangira umuturage utishoboye wo mu cyiciro cyambere cy’ubudehe ibihumbi 100 n’abagiraneza bakamutangira ibihumbi 15 ari nayo mpamvu y’ikusanywa ry’aya mafaranga y’abagiraneza.

Liliane Igihozo Uwera, ushinzwe imishinga yihariye muri BRD yizeye ko abanyarwanda benshi bazabona amashanyarazi bivuye ku bagiraneza

BRD ifatanyije n’aba bagiraneza b’abanyarwanda izaha abaturage ibihumbi 10, muri iyi gahunda ya CanaChallenge iha umuturage umurasire ugizwe n’amatara atatu, radiyo, aho gucaginga telefoni n’isitimu ku buntu, ibi byiyongeraho kubikorerwa (maintenance) mu gihe bigeze ikibazo mu gihe cy’imyaka 3.

Liliane Igihozo Uwera, asaba abaturage bazahabwa aya mashanyarazi kuyabyaza umusaruro no kuyafata neza kuko bitari iby’ubuntu nkuko babitekereza.

“ Twizera ko bazabifata nk’ibyagaciro kuko bizabagirira akamaro kanini, mu byo tubabwira tubasaba kutabigurisha kuko iyo babicomoye turabibona. uzabigurisha azabyishyura naho uzabyangiza niwe uzahomba”

Bamwe mu baturage bavuga ko kubona amashyanyarazi akomoka ku izuba byahinduye ubuzima bwabo nk’abanyeshuri umusaruro wabo warazamutse hari n’abayabyaje umusaruro mu buryo bw’ubukungu nk’umukecuru wo mu Murenge wa Muhanga watangiye kujya aboha ibirago n’imikeka n’injoro akabyuka bijyana ku isoko.

Banki y’u Rwanda y’iterambere BRD, yinjiye muri iyi gahunda y’ubugiraneza nyuma yo kubona ko bishoboka ko Abanyarwanda bose bacanirwa binyuze ku ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba kuko ubu imaze gucanira abarenga ibihumbi 93 mu Mirenge 295. Iki gikorwa cyatwaye arenga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Banki y’Isi muri gahunda ya Cana uhendukiwe.

Kuri ubu 67,1% by’Abanyarwanda nibo bafite amashanyarazi muribo 49% bakaba bakoresha aturuka ku muyoboro mugari mu gihe 18%, aribo bakoresha izindi ngufu zirimo n’izikomoka ku mirasire y’izuba.

Leta y’u  Rwanda yihaye intego yo kuba yahaye amashanyarazi abaturarwanda bose bitarenze mu mwaka wi 2024. Ibi bizagerwaho 52% by’Abanyarwanda bafite amashanyarazi akomoka ku muyoboro munini mu gihe 42% bazaba bakoresha amashanyarazi akomoka ku zindi ngufu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbihugu by’Afurika byasabwe kutongera gushyiraho ingamba zikomeye mu kwirinda Covid-19
Next articleMinisitiri Bamporiki yahawe inka avuga ko abaye “idebe ry’uyimuhaye”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here