Home Umuco Guhugura abagabo kugusangira inshingano kw’abashakanye byagabanyije ihohoterwa mu ngo

Guhugura abagabo kugusangira inshingano kw’abashakanye byagabanyije ihohoterwa mu ngo

0

Bamwe mu bagore bo mu Ntara y’amajyepfo, Akarere ka Kamonyi, bavuga ko nyuma y’igihe kirekire abagabo babahoza ku nkeke, ubu iri hohoterwa rigenda rigabanuka kubera amahugurwa atangwa n’imiryango ziharanira uburenganzira bwa muntu.

Nyirabugingo Francine umugore wo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyarubaka umaranye imyaka 12 n’umugabo we atanga ubuhamya bw’abagabo baho atuye. Agira ati“Abagabo bo mu gace kacu bamaze guhugurwa barahindutse. Urugero uwange yatangiye kujya ataha kare, najya gukura ibijumba nkasanga nawe yagiye kuvoma, ukabona ashaka kumfasha imirimo yose, rimwe na rimwe bikantera isoni. Mubajije igituma akora ibyo ambwira ko yahuguwe na RWAMREC ndetse anyereka udutabo bamuhaye.”

Uyu mubyeyi yongeyeho ko hari byinshi iwabo bashima bagejejweho n’umushinga wa Profemmes “Buri jwi ryose rifite agaciro,” ati“ Wagize uruhare wagize mu guhindura imyumvire ku bagore cyane cyane ku bagabo, mu gusangira inshingano mu rugo hagati y’umugore n’umugabo kandi byanagabanyije amakimbirane.”

Uyu mushinga “Buri jwi ryose rifite agaciro,” ugarukwaho n’abaturage watangiye mu 2016 urangira mu 2020, wakoreraga mu turere umunani tugize intara y’amajyepfo, ugahugura abagabo n’abagore ko ijwi ry’umugore rihawe agaciro umuryango warushaho gutera imbere.

Bahati Jean umugabo utuye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka, ni umwe mubahuguwe na PRO-FEMMES Twesehamwe, avuga uko yakoreraga umugore we ihohoterwa rishingiye ku gitsina ubu akaba yarahindutse.Bahati ati“Njya gutoranywa mu bazahugurwa nari umwe mu bafite ingo zibanye nabi. Umugore namuhezaga ku mutungo, nari mfite ibintu ariko nkabirya ngenyine, twahoraga turwana, nagurishirizaga inka ku gasozi nkayirya ngenyine. Maze guhugurwa ndahinduka, ubu nabaye intangarugero. Twahuguwe uburyo twasangira ububasha n’abagore bacu, ko dufite uburenganzira bungana. Byinshi byarahindutse; ubu umudamu naramuretse akajya ajya mu nama, mbere naramubuzaga, ndetse ubu asigaye ayobora itsinda.”

Bahati akomeza avuga ko nyuma yo uburinganire bw’umugabo n’umugore byagiriye umuryango we inyungu nyinshi, akemeza ko ubu ibintu byahindutse, asigaye afatanya imirimo yose n’umugore we ndetse n’imwe byavugwaga ko ari iy’abagore nko guteka, guheka abana n’ibindi ku buryo n’abaturanyi bamutangira ubuhamya ko atagihohotera umugore. Akaba ashishikariza abandi bagabo guha agaciro abagore babo bakareka ibyo kumva ari intare mu rugo.

Madame Kanakuze Jeanne D’Arc, umuyobozi wa Profemme, yishimira ko umushinga wabo wafashije benshi mu Ntara y’amajyepfo

Umuyobozi w’impuzamiryango PRO-FEMMES Twesehamwe Madame Kanakuze Jeanne D’Arc avuga ko uyu mushinga umaze kunga imiryango itari mike mu ntara y’amajyepfo aho umushinga ukorera, gusa akifuza ko bakunganirwa na leta n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ubu bukangurambaga bugere kuri benshi. Ati“Uyu mushinga wageze ku ntego zawo, mwagiye mwumva ubuhamya, na hano mwabwiyumviye. Gusa turacyasaba inzego zose yaba iza leta cyangwa iz’abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta, gushyira muri gahunda zabo, ikijyanye no gufasha mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hagamijwe guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Christiane Umuhire, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF avuga ko bakorana na n’inzego zitandukanye bazongerera ubushobozi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati“Dukorana na ministeri y’urubyiruko n’umuco (Miniyouth) n’uturere gushaka no guha ubushobozi n’umurongo w’imikorere, inzego z’ inama y’igihugu y’abagore (CNF), inama y’igihugu y’urubyiruko (NYC), n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Itegeko N°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina rivuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo; Umutwe wa III w’iri tegeko ureba imanza n’ibihano by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ingingo ya 20 ivuga ko igihano cy’uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), umuntu wese ugaragaweho igikorwa cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.

MPOREBUKE Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNubwo Rusesabagina atajya arwara ahabwa umuganga uko abyifuje -RCS
Next articleDonald Trump yashimiye Nigeria yahagaritse twitter asaba n’ibindi bihugu kuyihagarika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here