Home Amakuru Donald Trump yashimiye Nigeria yahagaritse twitter asaba n’ibindi bihugu kuyihagarika

Donald Trump yashimiye Nigeria yahagaritse twitter asaba n’ibindi bihugu kuyihagarika

0

Uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashimiye Nigeria ku cyemezo yafashe cyo guhagarika Twitter – kandi ko n’ibindi bihugu bigomba kubikora.

Mu magambo ye yagize ati: “Ndashimira igihugu cya Nigeria, cyahagaritse Twitter bashingiye ku kuba yarasibey ubutumwa bwa perezida wabo”.

Uwahoze ari perezida yashishikarije ibindi bihugu gukurikiza no guhagarika Facebook na Twitter “kubera ko izi mbuga zitemerera abantu kuvuga mu bwisanzure bweruye”.

Muri Mutarama,  Trump yahagaritswe kurubuga rwa Twitter na Facebook nyuma yo gushinjwa gutanga ubutumwa bukangurira abantu kwitabira ibitero kuri Capitol ya Amerika. Nyuma yo kwitabira ibi bitero byagaragaye ko byahitanye abantu batanu.

Mu magambo ye ku wa mbere, yibajije niba yari akwiye guhagarikwa kuri Facebook na Twitter mu gihe yari perezida.

“Ni bande bategeka icyiza n’ikibi niba nabo ubwabo ari babi? Birashoboka ko nari nkwiye kubikora nkiri Perezida. Ariko [Mark washinze Facebook] Zuckerberg yakomeje kumpamagara, aza muri White House gusangira ambwira uko nkomeye. “

Ku wa gatanu ushize, guverinoma ya Nigeria yahagaritse Twitter mu gihugu hose.

Iri tegeko ryasohotse nyuma y’iminsi mike tweet ya Perezida Muhammadu Buhari isibwe kubera kurenga ku mategeko y’uru rubuga.

Ibihugu byinshi byo mu burengerazuba  bw’Isi byararakariye Nigeria biyishinja kubangamira ubwisanzure bw’abaturage.

Ubu impande zombi zivuga ko ziri mu biganiro byo gukemura ayo  amakimbirane.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGuhugura abagabo kugusangira inshingano kw’abashakanye byagabanyije ihohoterwa mu ngo
Next articleCol Augustin Nshimiyimana wa FDLR yafatiwe mu rusengero ari kubatirisha umwana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here