Home Ubutabera Nubwo Rusesabagina atajya arwara ahabwa umuganga uko abyifuje -RCS

Nubwo Rusesabagina atajya arwara ahabwa umuganga uko abyifuje -RCS

0
Umuryango wa Paul Rusesabagina, watsinzwe urubanza washakagamo miliyari zirenga 400 nk'indishyi z'akababaro.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, madame Uwera Pely Gakwaya, arahakana amakuru avuga ko Rusesabagina Paul ufungiye mu Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha birimo iby’iby’iterabwoba, yaba abayeho nabi.

Uwera avuga ko usibye ibribwa anahabwa abaganga bamwitaho igihe cyose abifurije.

“Ibyo ni ibyo bavuga, Rusesabagina arwaye kimwe n’abandi bagororwa dufite barwaye indwara zidakira, niyo arwaye nubwo adakunda kurwara ahabwa umuganga uko abyifuza. ahabwa ibintu byose bigenerwa abandi bagororwa.”

Amagambo ya madame Uwera Pely Gakwaya aje akurikira ubutumwa bwakwirakwijwe n’abakobwa ba Paul Rusesabagina ku mbuga nkoranyambaga, batabariza Se.

tariki ya 4 y’uku kwezi bumvikanye bavuga ko umubyeyi wabo yababwiye ko ubuyobozi bwa gereza afungiyemo bwamubwiye ko butazongera kumuha ibyo kurya, amazi, n’imiti, ndetse no kuba yahamagara bitazongera.

Ariko ibyo madame Uwera Pely Gakwaya umuvugizi w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda arabihakana akavuga ko Rusesabagina ari imfungwa nk’abandi afatwa nka bagenzi be.

Ikindi abakobwa ba Rusesabagina bagaragaje n’uko kuba umubyeyi wabo abana n’abandi bagororwa atazi na byo bibahangayikishije.

Cyakora madame Uwera Pely Gakwaya avuga ko gufungirwa hamwe nabandi nta kidasanzwe kirimo kuko nta byumba byihariye bigenerwa abagororwa bamwe.

Rusesabagina Paul umaze amezi asaga icumi mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo abasivili mu bihe bitandukanye.

Gusa kugeza ubu umuryango we ndetse n’imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu, ntiyahwemye kuvuga ko Rusesabagina yarenganijwe, agashimutwa ndetse bagasaba ko yarekurwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe n’umuturage
Next articleGuhugura abagabo kugusangira inshingano kw’abashakanye byagabanyije ihohoterwa mu ngo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here