Home Uncategorized AFSF igiye guhuriza i Kigali abarenga ibihumbi bitanu biga ku iterambere ry’ibiribwa

AFSF igiye guhuriza i Kigali abarenga ibihumbi bitanu biga ku iterambere ry’ibiribwa

0

Ni mu gihe ubwo yatangizaga iri huriro muri Werurwe, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yasabye ko habaho iterambere ry’ubuhinzi kandi bukaba inkingi ikomeye y’ubukungu.
Yagize ati:

“Kugira ngo urwego rw’ubuhinzi ruhinduke inkingi ikomeye mu iterambere ry’ubukungu, igihugu cyacu cyibanda ku guhanga udushya kandi kigafata ibyemezo bishingiye kuri politiki ishingiye ku bimenyetso. Ni muri urwo rwego, Guverinoma yashyize imbaraga mu uru rwego kugira ngo rurusheho kubyara inyungu no gukurura urubyiruko n’abikorera.”

Iyi nama izagaragaramo gahunda zitandukanye harimo inama rusange, kuganira ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, kuganira mu matsinda no kungurana ibitekerezo; mu gihe abafatanyabikorwa bazagaragaza ibyihutirwa byiganjemo udushya mu gukemura ibibazo bigabangamira iterambere rya gahunda y’ibiribwa muri Afurika.

Mu gushyiraho Politiki na Gahunda, ibiganiro bizibanda ku kwerekana iterambere rigana ku guhindura gahunda y’ibiribwa mu gihe cyo kuvugurura politiki y’ibiribwa n’ishoramari mu buhinzi, mu gihe hazanatangwa ibiganiro ku korohereza ishoramari ndetse n’ubukungu, aho ibi biganiro bizagaragaza uburyo bushya bwo gutera inkunga bugamije gufungura ishoramari haba mu nzego za Leta ndetse n’abikorera.

Ni mu gihe kandi hazanabaho gusangira ubumenyi ku bushakashatsi bugezweho, gutanga amakuru n’iterambere ry’ikoranabuhanga muri urwo rwego; aho kandi mu Iterambere ry’ikoranabuhanga hazerekanwa ikoranabuhanga rigezweho hamwe n’ibisubizo bigari bigamije gukemura ibibazo by’ibiribwa ku Isi ndetse no mu karere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmatora y’abazahagararira abagore mu Nteko ntiyahawe agaciro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here