Home Ubutabera Amakimbirane mu ngo akomeje kwiyongera mu Muryango

Amakimbirane mu ngo akomeje kwiyongera mu Muryango

0

Umuryango ni ijuru rito ku isi, ariko muri iyi minsi aho udasanze hamwe na hamwe barwana usanga bari mu buyobozi kuko hari ibyo batumvikana, rimwe na rimwe ugasanga abatabikemuriye mu muryango bitabaza ubuyobozi, kandi kenshi nabwo ugasanga igisubizo bavanyeyo kitarambye.

Ubwo hasurwaga bamwe mu bashakanye wasangaga nta muranga bagize mu rukundo rwabo kuko ubu ikoranabuhanga ryarabasimbuye, ariko nanone abo bahuriye kuri iryo koranabuhanga nta mwanya nabo biha nibura ngo babanze bamenyane mu kurambagizanya ahubwo ibyabo byihuta nk’umuriro w’amashara uzamuka ugahita uzima.

 Hari n’ingo zigira amakimbirane aturutse ku miryango yabo, aho usanga ababyeyi batamenya ko umwana wabo yamaze gushinga urugo rwe, ahubwo bakabona ko umwana wabo ibyo yatangaga mu rugo akihaba agomba no gukomeza kubikora amaze no kwubaka urugo rwe.

 Umwe mu bagore utarashatse ko dutangaza amazina ye umaze amezi atanu ashatse yatubwiye ko abagabo bose ari bamwe ko ari rwaserera, kuko uwo bashakanye bamenyanye muri 2012 ariko ntabwo bajya bagira igihe cyo kuganira nibura kabiri mu rugo rwabo. Agira ati “Mu byukuri ingo zo muri iyi minsi umenya zaravumwe, kuko umugabo wanjye nubwo tumaranye igihe gito ariko twabanye imyaka igera kuri 9 mu rukundo,  nk’abantu twageze hagati hari ibyo tutumvikanyeho aragenda nanjye nsigara njyenyine  nubwo yari afite umwana yabyaye ntacyo byari bintwaye”.

Akomeza agira ati “Aho yongeye kubura urukundo hagati yanjye nawe yasanze nanjye narabyaye, arabyakira igihe kigeze turabana tunyuze mu nzira zemewe n’amategeko, nubwo tumaranye amezi atanu igihe kinini tukimara twarakaranije kuko ntabwo tujya tugira umwanya wo kuganira mu rugo rwacu, gusa narabyakiriye turakaranya uyu munsi hagashira nibura ibyumweru bibiri ntawe uvugisha undi, kuzaba muri ubu buzima mbona ntazabishobora igihe nikigera tuzatandukana niba nta gihindutse”.

Mukamana Anne Marie nawe yagize icyo adutangariza ku makimbirane aba mu miryango muri iyi minsi, yamaranye n’umugabo imyaka itanu ariko ashima uko abayeho kuko batandukanye ubu umugabo we akaba yarashatse undi mugore. Agira ati “Umugabo wanjye nubwo twabanye imyaka itanu dufitanye abana batatu amakimbirane twagiranye ndetse yatumye dutandukana nuko atamenyaga guhahira urugo kandi agahora yasinze, nubwo twatandukanye ntabwo yigeze ankubita ariko burya kutamenya ko wubatse ngo uhahire urugo rwawe ntacyo uba uricyo, ikindi ntabwo yampaga umwanya ngo tuganire ahubwo wasangaga inama zose azihabwa n’iwabo, ubu mbayeho uko mbishaka ntawundi mugabo nashaka nzirerera abana banjye gusa”.

Umunyamategeko Manirahari  Norbert akaba umwunganizi mu mategeko (Avocat) nawe yagize icyo atangaza ku makimbirane akunze kugaragara mungo , we ntabwo agaruka uko bahuye nuko bashakanye ahubwo abona ikibazo nyamukuru ni ukutaganira mu muryango ngo bashakire hamwe igisubizo.

Agira ati “Burya nta kibazo kitabonerwa igisubizo byose biterwa nuko mwagishatse icyo gisubizo, kuko kudahana umwanya ngo muganire mbona aricyo gituma hagaragara amakimbirane mu miryango, ugasanga umwanya munini wibera mu bucuruzi cyangwa se mu kazi ntubonere uwo murwubakanye (Umugabo cyangwa Umugore ) umwanya ngo muganire kuby’urugo rwanyu, ahubwo mugahora murenzaho kandi uko murenzaho niko biba bibi cyane”.

Yakomeje avuga ko hari imiryango yumva umwana atava mu rugo ntacyo bamuhaye, ariko hakaba hari n’abagabo cyangwa se abagore batemera ibiturutse mu babyeyi babo icyo nacyo burya mutakiganiriyeyo gishobora kuzana amakimbirane mu muryango.

Ababyeyi bakeneye ko umwana wabo yubaka rugakomera bagomba kuba hafi y’uwo muryango mushya ariko bakamenya icyo umukazana wabo cyangwa se umukwe wabo yanga ndetse nicyo akunda kugira ngo batazabateza ibibazo byatuma bagirana amakimbirane.

Umuryango utaragize umuranga cyangwa se abahuriye ku ikoranabuhanga nabo bagomba kugira nyambere umwanya wo kuganira mu muryango wabo kuko niho hakemurirwa ibibazo byose, ikindi kumenya guca bugufi imbere yuwo murwubakanye yaba umugabo cyangwa umugore, kandi uciye bugufi imbere yuwo mwubakanye biba byiza cyane kuko bikurinda gusenya.

Jean Pierre Habimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid-19: Ubwoko bwa Delta buri kongera ubwandu bwinshi muri Africa
Next articleAbitwaje intwaro binjiye mu bitaro bashimuta abarwayi n’abaganga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here