Home Ubutabera Amashusho: Abarokotse Jenoside babazwa no kubona abayikoze bakikuraho imitungo mu mayeri

Amashusho: Abarokotse Jenoside babazwa no kubona abayikoze bakikuraho imitungo mu mayeri

0

Bamwe mu burakotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bababazwa no kuba ababiciye imiryango bakanasahura ibyabo  n’inkiko zikabahamya ibyo byaha batishyuwe indishyi zikuwe mu mitungo y’ababahemukiye kandi ababahemukiye bari bafite imitungo ariko bakaba bayikuraho mu buryo bw’amayeri kugirango batishyura indishyi z’ibyo bangije.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Gatenga babigarutseho kuri uyu wa kane ubwo baganirizwaga aho urubanza rwa Twahirwa Seraphin, ushinjwa kuba yari afite umutwe w‘interahamwe zarimbuye abatutsi muri Gikondo, Kigarama na Gatenga rugeze.

Aba baturage babwiwe ko muri uru rubanza ruri kubera mu rukiko rwa rubanda I Bruxelles,harimo n’uruhande ruhagarariye ababuranira indishyi. Aba barokotse Jenoside bavuga ko ibi bidahagije kuko mu manza zose zimaze kuba abo bazi batsindiye indishyi ari bake cyane abandi bakaba ntazo babonye kuko ababakoreye ibyaha bakoresheje amayeri atandukanye bikuraho imitungo.

Umva ikiganiro kirambuye n’aba barokotse basobanura uko abanyabyaha bikuyeho imitungo n’inama bagirwa n’inzobere mu mategeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yavuze ku kwakira Kabuga igihe yaba arekuwe
Next articleAmashusho: Hatangajwe umwanzuro w’Urukiko ku rubanza ruregwamo Gitwaza n’umuyobozi wa RGB
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here