Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), rivuga ko ritahinduye ibiterezo byaryo mu kurwanya ko u Rwanda rwakoresha ingufu za Nikereyeri (Nuclear energy), mu kubona amashanyarazi, ari nayo mpamvu rudashyigikiye amasezerano ahereka gusinywa hagati ya Leta y’u Rwanda na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc, yanditswe mu Budage no muri Canada, agamije ku kuba u Rwanda rwatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu.
Ibi byatangajwe na perezida w’iri shyaka mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu.
Depite Frank Habineza, avuga ko ubwo umushinga w’itegeko w’amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Uburusiya ku gukoresha ingufu za nikereyeri mu myaka ishize wageraga mu nteko ishingamategeko, we na mugenzi we bahuriye muri iri shyaka banze kuwutora kandi na n’ubu akaba ariko bikimeze.
Depite Habineza avuga ko badashyigikiye aya masezerano mu majwi n’amashusho
N’ubwo abadepite bo mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije banze gotora uyu mushinga w’itegeko byarangiye wemejwe kuko abandi bose bawemeje.
Depite Habineza Frank ati : “ Ishyaka ryacu ntabwo rishyigikiye izo ngufu, ingufu za kirimbuzi ntabwo tuzishyigikiye kubera ko mu Rwanda bigoye kumenya ahantu wabikorera ntizigira ingaruka mbi ku baturage, kuko iyo havutse impanuka yabyo bigira ingaruka ahantu hanini cyane kuburyo bishobora kugera muri Congo na Uganda.
“Nta buryo dufite bwo kuba twabirinda kandi n’imyanda yabyo nta hantu hahari ho kuyishyira ku buryo itagira ingaruka ku butaka no kubantu… abandi iyo myanda bayohereza mu bindi bihugu kandi twe ntabyo dufite (tuyoherezamo).”
Depite Habineza akomeza avuga ko n’umushinga w’aya masezerano aherutse gusinywa na Leta y’u Rwanda uramutse ugejejwe mu Nteko batawushyigikira.
Ati: “ Abantu bari kureba ingufu z’amashanyarazi gusa, ntibareba ikibi cyabyo. Ntabwo tubishyigikiye kandi twarabigaragaje mu Nteko. Amasezerano yaje y’Abarusiya ntabwo twayatoye… ariko ibi byaje ejo bundi ntibiraza mu Nteko nibiza nabyo ntituzabitora.”
Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ntirivuga rumwe n’iriri ku butegetsi ariko ryatsindiye imyaka ibiri mu nteko ishingamategeko mu matora aheruka rikaba rinafite umusenateri umwe.