Home Ubutabera Amashusho: Depite Habineza n’ishyaka rye ntibashyigikiye amasezerano Leta y’u Rwanda iherutse gusinya

Amashusho: Depite Habineza n’ishyaka rye ntibashyigikiye amasezerano Leta y’u Rwanda iherutse gusinya

0

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), rivuga ko ritahinduye ibiterezo byaryo mu kurwanya ko u Rwanda rwakoresha ingufu za Nikereyeri (Nuclear energy), mu kubona amashanyarazi, ari nayo mpamvu rudashyigikiye amasezerano ahereka gusinywa hagati ya Leta y’u Rwanda na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc, yanditswe mu Budage no muri Canada, agamije ku kuba u Rwanda rwatangira gutunganyirizwa amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu.

Ibi byatangajwe na perezida w’iri shyaka mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatandatu.

Depite Frank Habineza, avuga ko ubwo umushinga w’itegeko w’amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Uburusiya ku gukoresha ingufu za nikereyeri mu myaka ishize wageraga mu nteko ishingamategeko, we na mugenzi we bahuriye muri iri shyaka banze kuwutora kandi na n’ubu akaba ariko bikimeze.

Depite Habineza avuga ko badashyigikiye aya masezerano mu majwi n’amashusho

N’ubwo abadepite bo mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije banze gotora uyu mushinga w’itegeko byarangiye wemejwe kuko abandi bose bawemeje.

Depite Habineza Frank ati : “ Ishyaka ryacu ntabwo rishyigikiye izo ngufu, ingufu za kirimbuzi ntabwo tuzishyigikiye kubera ko mu Rwanda bigoye kumenya ahantu wabikorera ntizigira ingaruka mbi ku baturage, kuko iyo  havutse impanuka yabyo bigira ingaruka ahantu hanini cyane kuburyo bishobora kugera muri Congo na Uganda.

“Nta buryo dufite bwo kuba twabirinda kandi n’imyanda yabyo nta hantu hahari ho kuyishyira ku buryo  itagira ingaruka ku butaka no kubantu… abandi iyo myanda bayohereza mu bindi bihugu kandi twe ntabyo dufite (tuyoherezamo).”

Uwari Minisitiri w’ibikorwa remezo Nsabimana Ernest, ubwo yakurikiraga isinywa ry’amasezerano hagati y’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike, Dr Fidel Ndahayo n’umwe mu bayobozi ba Dual Fluid Energy Inc

Depite Habineza akomeza avuga ko n’umushinga w’aya masezerano aherutse gusinywa na Leta y’u Rwanda uramutse ugejejwe mu Nteko batawushyigikira.

Ati: “ Abantu bari kureba ingufu z’amashanyarazi gusa, ntibareba ikibi cyabyo. Ntabwo tubishyigikiye kandi twarabigaragaje mu Nteko. Amasezerano yaje y’Abarusiya ntabwo twayatoye… ariko ibi byaje ejo bundi ntibiraza mu Nteko nibiza nabyo ntituzabitora.”

Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ntirivuga rumwe n’iriri ku butegetsi ariko ryatsindiye imyaka ibiri mu nteko ishingamategeko mu matora aheruka rikaba rinafite umusenateri umwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleProf Harelimana Jean Bosco wasuzuguye PAC yatawe muri yombi
Next articleKicukiro:  Ubuhunzi bwatumye Sebukwe amwaka umugore yamushyingiye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here