Abashumba batandatu (6) b’itorere Zion Temple basabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gutesha agaciro icyemezo cy’umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB, kigumisha Paul Gitwaza, kubuvugizi bw’iri torero kuko yirukanwe.
Abatanze ikirego ni ba Bishops Claude Djessa, Dieudonne Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.
Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize ni bwo aba bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo. Ariko iki cyemezo cyabo kiza kuvuguruzwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, ruvuga ko kinyuranije n’amategeko.
Abunganira urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwarezwe mu izina ry’umuyobozoi warwo Usita Kayitesi na Paul Gitwaza batangiye bagaragariza urukiko inzitizi zabo zishingiye ku kuba abarega nta burunganzira, ubushobozi n’inyungu bafite mu rubanza baregeye, indi mbogamizi bagaragarije urukiko ni uko nta buzima gatozi bafite kuko bareze mu izina rya Zion Temple kandi atari abayobozi bayo nta n’uburenganzira babiherewe n’umuvugizi w’itorero bityo bakaba bari kurega mu mazina yabo bwite. Imbogamizi yanyuma bagaragarije urukiko basaba ikirego kibarega cyateshwa agaciro ni ukuba icyemezo RGB yafashe cyo kugumisha Paul Gitwaza ku buyobozi bw’itorero nta rundi rwego bakimenyesheje ngo rukibakemurire.
Ku ruhande rwabo, abunganira abatanze ikirego bavuga ko cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center kandi ko byakozwe n’ababifitiye ububasha nyuma yo kwirukana Paul Gitwaza wayoboraga umuryango ndetse akaba ari n’umwe mu bawushinze.
Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha bahabwa n’itegeko rigenga umuryango (statut) yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango ari na we muyobozi wawo.
Gusa icyemezo aba bashumba bafashe mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize cyaje guteshwa agaciro n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruvuga ko byakozwe binyuranyije n’amategeko.
Abatanze ikirego basaba urukiko gutesha agaciro iki cyemezo cya RGB na bo bavuga ko kinyuranyije n’amategeko kandi ko iki kigo cya Leta cyivanze mu miyoborere y’umuryango wigenga.
Abunganira abarega ku nzitizi ya gatatu bavuga ko RGB ari urwego rwigenga rudahabwa amabwiriza n’urundi rwego nk’uko biteganywa n’itegeko riyishyiraho bityo ko nta rundi rwego bari kujya gutakambira kandi ko niyo barutakambira ntacyo rwari kubafasha kuko rutari guha amabwiriza RGB.
Abashumba batandatu bitandukanyije na Paul Gitwaza bavuga ko icyemezo cya RGB kimushyigikira kirimo inenge.
Bashinja RGB gushingira ku mategeko agenga umuryango ya “ baringa” yo mu mwaka wa 2019 mu buryo bunyuranije n’amategeko abashinze umuryango bose batabizi.
Aha ni ho na Pastor Jean Bosco Kanyangoga wungirije Paul Gitwaza muri Zion Temple azira mu kirego kuko ashinjwa gufatanya na Paul Gitwaza mu gushyira umukono ku mategeko y’umuryango abandi bawushinze batabizi.
Paul Gitwaza, Kanyangoga, bo muri Zion Temple abshinjwa kuyobora itorero batabyemerewe na Usta Kayitesi uregwa nk’umuyobozi wa RGB bose ntibagaragaye mu rukiko kuko bari bahagarariwe n’ababunganira.
Izi mpaka zigomba kubanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira, icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa 11.
Kurikira ikiganiro mu majwi n’amashusho ku rubanza rwa Paul Gitwaza n’umuyobozi wa RGB