Home Ubutabera Kayumba yahamijwe icyaha cy’ubwinjiracyaha ahanishwa igihano gisubitswe: Sobanukirwa iki cyaha

Kayumba yahamijwe icyaha cy’ubwinjiracyaha ahanishwa igihano gisubitswe: Sobanukirwa iki cyaha

0

Urukiko Rukuru rwahamije Kayumba Christopher icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, yakoreye ku mukobwa wari umukozi we wo mu rugo, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu mwaka umwe.

Uyu mukobwa wari umukoz wa Kayumba mu bujurire, ubushincyaha bwamuzanye mu rukiko aha ubuhamya bwe imbonankubone abacamanza.

Urukiko Rukuru rwemeje ko Dr Christopher Kayumba adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku wari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwari bwajuririye urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Dr Kayumba Christopher ku byaha yari akurikiranyweho.

Icyemezo kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira.

Urukiko Rukuru rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro kuri bimwe.

Rwemeje ko Dr Christopher Kayumba ahamwa cy’ubwinjiracyaha mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18, rumuhanisha igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’amafaranga y’u Rwanda (250.000 Frw).

Urukiko Rukuru rwategetse ko igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri Dr Christopher Kayumba yahanishijwe gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe.

Icyaha cy’ubwinjiracyaha

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange risobanura icyha cy’ubwinjiracyaha rikanasobanura uburyo gihanwamo mu ngingo yaryo ya 21 igira iti:

“Ubwinjiracyaha buhanirwa iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n’igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka, bidashidikanywa by’intangiriro y’icyaha biganisha ku ikorwa ryacyo, nyuma bigahagarikwa, bikabuzwa kugera ku cyifuzo cyangwa bikazitirwa n’impamvu zidakomoka ku bushake bwa nyir’ugukora icyaha. Ubwinjiracyaha burahanirwa n’ubwo icyari kigambiriwe kitashoboraga kugerwaho bitewe n’impamvu nyir’ugukora icyaha atashoboye kumenya. Ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye buhanishwa kimwe cya kabiri (1/2) cy’igihano giteganyirijwe icyo cyaha. Ku cyaha gihanishwa igifungo cya burundu, ubwinjiracyaha buhanishwa igihano cy’igifungo kingana n’imyaka makumyabiri n’itanu (25). Ubwinjiracyaha bw’icyaha cyoroheje ntibuhanirwa.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Urubanza Paul Gitwaza areganwamo n’umuyobzi wa RGB rwatangiye kuburanishwa
Next articleUbubiligi: Herekanwe film igaragaraza abahutu bigamba kwica abatutsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here