Rurangwa Oswald whamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse agakatirwa n’inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, aroherezwa mu Rwanda gukora iki gihano na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Rurangwa wari umwalimu mu mwaka w’1994 akaba yari anakuriye umutwe w’interahamwe mu mujyi wa Kigali mu cyahoze ari Segiteri ya Gisozi. Mu mwak w’I 2007 nibwo inkiko gacaca zamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahanishwa gufungwa imyaka 30.
Biteganyijwe ko Rurangwa agezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.
Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.
Ku rutonde urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda rwasohoye rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagishakishwa muri uyu mwaka, rugaragaza ko leta zunze ubumwe za Amerika zihishemo 23, ubu havuyeho umwe hasigeye 22.