Nyuma y’uko urukiko rwemeza ko Rusesagina ahabwa mudasobwa irimo dosiye zose, ubu noneho arasaba urukiko guhabwa amezi 6 kuko ariyo abona akwiye, icyo yise delai raisonable, yo gutegura urubanza rwe ndetse n’abavoka mpuzamahnga bamufasha gutegura dosiye ye nk’uko bisanzwe bikorwa no ku bandi.
Umucamanza yavuze ko icyo cy’abavoka mpuzamahanga kitumvikana kuko abona ko Rusesabagina yunganiwe.
Umucamanza asobanura ko muri dosiye afite impamvu hatemewe abo bunganizi kuko nta masezerno ahari bijyanye n’amategeko ahari ndetse n’amabwiriza agenga urugaga rw’abavoka mu Rwanda BAR, kandi ko abunganizi afite , ari abo urugaga rwamuhitishijemo abavoka barenga 1000 akihitaramo abo akeneye, bityo akaba atumva impamvu babigarura.
Umwunganizi wa Rusesabagina Me Rutagengwa Jean Damascene, yashimangiye ko yumva ari uburenanzira bw’uregwa kuba yavuga inzitizi zose yumva afite.
Rusesabagina abaza impamvu ari we wa mbere bikoreweho ko agomba kuburanirwa n’uwo yihitiyemo, aho yaba ava hose, ndetse yongeramo ati, n’uwo mu ijuru bibaye ngombwa yaza. Aha byahise bisetsa umucamanza, ariko akomeza kumuhata ibibazo ku mpamvu atsimbarara kuri abo bavoka, dore ko nta n’icyemeza ko ariwe wa mbere bibayeho.
Umwunganizi wa Rusesabagina, we yemera ko abunganizi bava mu Bubiligi I Bruxelle bakabaye nabo bemerwa, dore ko n’abavoka bo mu Rwanda bajya kunganira abantu mu gihugu cy’ububiliigi harimo na Batonier uhagarariye urugaga mu Rwanda.
Ubushinjacyaha buhawe ijambo, bwavuze ko butangajwe nuko ibyaburanywe mbere bigarurwa, aho inzitizi zose zagarutsweho, bamagana isubikwa bivuye inyuma kuko ibivugwa n’uruhande rwa Rusesabagina nta shingiro bifite.
Bwavuze ko imyitwarire iri kugaragazwa, bigaragara ko igamije gutinza urubanza aricyo bwise Tactic zo gutinza urubanza, ariko kandi mu nyungu z’ubutabera buboneye (Fair trial) ko iburanishwa rikwiye gukomeza ndetse bitanabangamiye abandi baburanyi.
Ingingo ya 94 igika cya mbere mu itegeko rigenga imiburanishije y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko bidakwiye kurenza iminsi 30 ku kugeza dosiye mu rukiko, kandi ubushinjacyaha bukaba bwemeza ko icyo gihe gisabwa cyatanzwe. Ahubwo avuga ko kuba urubanza rutaba aribyo bidakwiye. Ibyo yise ko bitari raisonable.
Dore ko binagaragara ko uruhande rwa Rusesabagina rushyira inzitizi nshya muri systeme mu ijoro, buri bucye bajya mu rukiko, kandi amasaha y’akazi yarangiye.
Uru rubanza rwa Rusesabagina rurumvwa n’urukiko ku nshuro ya 5Abandi bareganwa na Rusesabagina, bamaze gutanga imyanzuro yo kwiregura.