Home Imyidagaduro Ba Slay queen b’Abanyarwanda baraburirwa ku mafaranga bakura Dubai na Nigeria

Ba Slay queen b’Abanyarwanda baraburirwa ku mafaranga bakura Dubai na Nigeria

0

Abanyamategeko n’abashinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu mu Rwanda bavuga ko bashyize imbaraga mu kurwanya ibi byaha mu ngeri zose akaba ariho bahera basaba buri wese kuba yiteguye gusobanura inkomoko y’umutungo we.

Umwe mu bashinjacyaha bashinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu abajijwe niba abakobwa bahabwa amafaranga  menshi n’abagabo niba nabo babazwa inkomoko yabo yagize ati:

“ Twe tureba abakekwaho ibyaha bose, nta kibazo uri slay queen wagiye Nigeria cyangwa Dubai ukaryamana n’umugabo ukamuryohereza akaguha ibihumbi 200 by’amadolari, usubiyeyo birongeye bibaye uko. Dushobora kugukurikirana bikatugeza ku wayaguhaye tukareba icyo akora gituma ahora atanga amafaranga angana atyo.”

Uyu mushinjacyaha akomeza agira ati: “ Uriya mugabo utanga amafaranga ashobora kuba ayakomora mu byaha kandi amafaranga akomotse mu byaha ntiyemewe, ikindi gituma uyu mu slay Queen ashobora gukurikirwa ni uko uriya mugabo ashobora kuba amuha amafaranga ashaka kweza amafaranga ye (Money laundering) .”

Uyu mushinacyaha avuga ko ipererza rikorwa mu ibanga ko n’ubu haba hari abari gukorwaho iperereza kubera ibi byaha.

Ibimenyetso bishobora gutuma umuntu atangira gukekwaho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kunanirwa gusobanura inkomoko yawo ni imibereho y’umuntu ihenze igaragazwa n’ibyo atunze, ibyo yambara, imodoka, inzu, uburyo asesaguramo amafaranga n’ibindi.

Usibye ibi ikigo gishinzwe ubutasi ku mari ( Financial Intelligence Centre/FIC) gihabwa amakuru yakonti ya buri mukiriya na Banki, ibigo by’imari, ibigo by’itumanaho bikora ihererkanya ry’amafaranga, ibigo bivunja amafaranga n’ibindi.

“ Iyo umuntu yakiriye amafaranga menshi atari asanzwe yakira icyo gihe ashobora gutangira gukorwaho iperereza, urugero ni uguhera kuri miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Uyu mushinacyaha akomeza agira ati: Nk’ubu nta muntu wemerewe kwambutsa amadolari arenga ibihumbi 10 ku mipaka y’u Rwanda atabisobanuye, iyo ufashwe utabisobanuye urabihanirwa.”

Ingingo ya 29 y’itegeko nº 75/2019 ryo ku wa 29/01/2020 rikumira kandi rihana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi rihanisha umuntu wese uhamijwe n’urukiko kimwe mu byaha by’iyezandonke ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTom Ndahiro ntiyemera ko abimukira bo mu Bwongereza bazatuzwa ahaba imfubyi za Jenoside
Next articleUwemera ko yari umwicanyi ruharwa niwe uri gushinja Wenceslas Twagirayezu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here