Bamwe mu baturage bafite ababo bafunguwe muri gereza ya Rusizi bavuga ko bamenye amakuru ko ababo bimuwe bakavanwa muri iyi gereza n’ubuyobozi bwa gereza bwemera ko hari abimuwe ariko ntibutangaza aho bimuriwe n’igihe byakorewe.
Aba baturage bavuga ko ibi byo kwimura ababo babibwiwe n’abandi bafungwa batimuwe muri gereza ya Rusizi basanzwe bafungiwemo.
Bamwe mu bamenye ko abantu babo bakuwe muri gereza ya Rusizi batifuje gutangaza imyirondoro yabo bavugako nyuma yo kumenya aya makuru bakomeje gukurikirana ariko ntibayabona.
Bavuga ko hashize icyumweru bamenye ko abantu babo batakibarizwa muri gereza ya Rusizi bari bafungiwemo ariko ko batamenye aho bajyanwe n’igihe baba barakuriwe muri iyi gereza ya Rusizi bari bamazemo igihe.
Aba baturage bavuga ko batewe impungenge n’uko abantu babo bakuwe muri gereza basanzwemo mu bihe gusurwa bitemewe kandi batamenyeshejwe aho bajyanwe cyangwa ngo imirayngo yabo iri hanze ihamenyeshwe.
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’amagereza SSP Pelly Gakwaya Uwera aganira n’integonews kuri iki kibazo yatangiye agira ati: “Nibyo habayeho kwimurwa ariko sinamenya abo b’iyo miryango nabo niba barimuwe” SSP Pelly Gakwaya Uwera akomeza agia ati:
“Umuturage ufite icyo kibazo yahamagara telefoni itishyurwa ya gereza akavuga izina ry’uwo muntu bakamubwira niba yarimuwe cyangwa atarimuwe” Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’amagereza RCS n’ubwo avuga ko hari abimuwe ntashaka kuvuga gereza bimuriwemo n’igihe bimuriwe n’umubare w’abimuwe.
Gereza ya Rusizi iri mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagali ka Cyangugu mu Mudugudu wa Karambo. Ni imwe muri gereza 13 ziri mu Rwanda, mu myaka yashize higeze kuvugwamo ubucucike bukabije bw’imfungwa.