Home Politike Bamporiki ashobora kuba agiye kongera guhura n’abayobozi barimo Jeannette Kagame

Bamporiki ashobora kuba agiye kongera guhura n’abayobozi barimo Jeannette Kagame

0

Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umuco n’urubyiruko nyuma akaza guhamwa n’ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububabasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite muri iki cyumweru azahura n’abayobozi batandukanye b’igihugu barimo na madame Jeannette Kagame kuko atarafungwa.

Mu gihe Bamporiki yaba yitabiriye uyu mwiherero azahurira n’aba  bayobozi mu mwiherero wa Unity Club intwara rumuli uzatangira kuri uyu wa kane taliki ya 10 Ugushyingo usozwe na Perezida Kagame ku wa 12 Ukwakira.

Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’intebe niwe uheruka kwitabira uyu mwiherero yarakatiwe n’inkiko, kuko yawitabiriye amaze iminsi ibiri afunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Kagame nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu azira gutanga sheki zitazigamiye.

Mu gihe Bamporiki yaba yitabiriye uyu mwiherero yaba ariwe wambere uwitabiriye agikurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Uyu mwiherero utangizwa na Madame Jeannete kagame, ukitabirwa n’abayobozi, abari abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’abafasha babo. Umyobozi uvuye mu mwanya we n’umufasha we baguma muri Unity Club aha akaba ariho Bampiriki ari buzemo n’ubwo atakiri mu mwanya  mu buyobozi bukuru bw’Igihugu.

Bamporiki Edouard azwi cyane muri uyu mwiherero wa Unity Club kuko mu ziheruka nyinshi ari umwe mu batangagamo ibiganiro bishingiye ku gukunda igihugu n’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu minsi yashize hagiye havugwa bamwe bakuwe mu mwanya ntibongere kugaruka muri uyu mwiherero kubera impamvu zitandukanye zirimo no kwivumbura ariko mu myaka mike ishize iki kibazo nticyongeye kuvugwa.

Bamporiki Edourd wakurikiranwe akanaburana adafunzwe nyuma yo guhamwa ibyaha yakatiwe gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda ahita ajuririra iki gihano bituma adafungwa ari nabyo bishobora kumuha amahirwe yo kongera kujya guhura nabo bahoze bayoborana igihugu.

Umwiherero wa Unity Club uba uri umwanya abanyamuryango bahurira hamwe, bakareba ibyo bagezeho, imbogamizi ndetse bakungurana inama ku byakorwa kugirango barusheho kujya mbere. muri uyu mwiherero kandi hanahemberwamo abarinzi b’igihango.

Muri uyu mwiherero kandi hanakirwa Abanyamuryango bashya, ni ukuvuga abaheruka kwinjira muri Guverinoma ndetse n’abo bashakanye.

Unity Club Intwararumuri yashinzwe na Madame Jeanette kagame mu mwaka w’i 1996, icyo gihe ishingwa yari ihuriwemo n’abagize inama y’abaminisitiri n’abafasha babo gusa, ariko nyuma mu mwaka w’i 2007, abanyamuryango bayo bariyongereye ishyirwamo abayobozi batandukanye n’abafasha babo. Umuyobozi wirukanwe ku mirimo, usezerewe cyangwa usezeye ku mirimo yarahiriye aguma muri Unity Club kuko uyu muryango ntawe uwuvamo yarawugezemo.

Unity Club ifite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane ibishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe. Inita ku iterambere rikomatanyije aho abagenerwabikorwa bayo bita ku baturanyi babo bagasangira iterambere.

Mu bikorwa iteganya mu gihe kizaza, Unity Club yiyemeje gukomeza kugira ibiganiro hagati y’abanyamuryango mu guha igihugu icyerekezo; gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside; gufasha ibyiciro byihariye birimo urubyiruko n’ababyeyi batujwe mu nzu z’Impinganzima.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Amashuri agiye gufungwa kubera Ebola
Next articleUsibye ubucucike nta kindi kibazo cy’uburenganzira bwa muntu kiri mu magereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here