Home Ubutabera Bamporiki wari witeguye kuburana ntiyaburanye

Bamporiki wari witeguye kuburana ntiyaburanye

0

Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ntiyaburana ibyaha bya ruswa akurikirankweho n’ubwo we yari yaje yiteguye kuburana.

Urubanza rwe rwari rumaze igihe rutegerejwe na benshi rwariruteganyijwe kuburanishwa kuri uyu wa gatanu saa mbiri za mugitondo, inteko iburanisha yinjiye mu rukiko Saa mbiri n’igice ihita ihamagara Bamporiki imubaza niba yiteguye kuburana nawe asubuza ko yari yaje abyiteguye ariko ko ataburana adafite abamwunganira ko bagize inama ibatunguye (abavoka bafite amatora).

Bamporiki akimara kubwira inteko iburanisha atyo umucamanza yahise abaza ubushijacyaha niba ahri icyo burenzaho busubiza ko impambvu zo kutaburana za Bamporiki zumvikana niba yashakaga kuburana yunganiwe.

Urubanza ruzasubukurwa ku wa 21 Nzeri.

Bamporiki Edouard, wari umunyamabanga wa Leta muri mimisiteri y’umuco n’urubyiruko yirukanwe muri guverinoma mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, icyo gihe yakekwagaho ibyaha bya ruswa nawe aza kubyiyemerera ubwo yasabaga imbabazi Perezida Kagame abicishije kurubuga rwe rwa Twitter, icyo gihe perezida Kagame ” yamusubije ko guhanwa nabyo bifasha”.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha icyo gihe rwatangaje ruri kumukoraho iperereza afungiwe iwe mu rugo nk’uko biteganywa n’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Kuva icyo gihe Bamporiki yagumye iwe mu rugo ariko rimwe na rimwe akagaragara kumbugankoranyambaga agaragaza amarangamutima ye ku bintu bitandukanye, gusa yigeze gufotorwa rimwe mu igorofa iri mu Karere ka Kicukiro binavugwa ko yayihinduye hotel yakirirwamo abantu batandukanye.

Bamporiki kandi kumbugankoranyambaga akoresha agaragara nk’umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri kuko ntiyigeze abihindura ngo agaragaze ko atagifite izi nshingano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yaganiriye n’umwami Charles III
Next articleDr. Kayumba avuga ko urukiko rushaka guhisha ibye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here