Home Ubutabera Bamporiki yahembewe ubukomisiyoneri ntiyariye indonke -Abamwunganira

Bamporiki yahembewe ubukomisiyoneri ntiyariye indonke -Abamwunganira

0

Kuri uyu wa gatatu nibwo hasubukuwe urubanza Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco aregwamo kwakira indonke no gukoresha ubusha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, abunganira Bamporiki batangiye bavuga ko urukiko bari kuburaniramo atarirwo bagakwiye kuba baburaniramo ko bagomba kuburanira mu rukiko rwibanze aho kuba urukiko rwisumbuye.

Uwunganira Bamporiki yasobanuye ko basanga muri uru rubanza ikiburanwa ari ikibazo cy’uruganda rwa Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Ni mu gihe uregwa icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bityo atakabaye abazwa ibyo bibazo kuko atari Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Minicom) cyangwa mu Umujyi wa Kigali wafunze urwo ruganda.

Uwunganira Bamporiki yavuze ko igitumye akurikiranwa ari uko yahuje Gatera Norbert n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo, Dr Merard Mpabwanamaguru, nyuma aza guhabwa amafaranga nk’ishimwe ry’uko yabaye umuhuza, aho kuba indonke.

Yavuze ko Bamporiki atigeze akoresha ububasha n’ubushobozi yari afite mu kwaka indonke, ko uretse kuba umukiliya we yarabaye umuhuza hagati y’abacuruzi n’umwe mu bayobozi bashoboraga gutanga igisubizo, nta kindi yakoze.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya

Umushinjacyaha yasobanuye ko ikirego gishingiye ku byakozwe na Bamporiki, wakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko kugira ngo hakorwe imyubakire itujuje ibisabwa, bitandukanye n’uko uwunganira Bamporiki yavuze ko ari uguhuza abantu hagamijwe icyiza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umwanya w’umurimo Bamporiki yari afite ariwo wamworohereje kugira abo ategeka, barimo visi meya, kuza bagahura.

Bwasobanuye ko Bamporiki yari yijeje Gatera ko uruganda rwe ruzafungurwa, bityo yabikoze abyizeye kuko yari afite ububasha ahabwa n’itegeko.

Ibyo kuba Bamporiki yaratanze serivisi hagendewe ku bucuti, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa. Bityo ngo nta bucuti bwari buhari, ahubwo hari hagamijwe gusaba indonke.

Me Jean Baptiste Habyarimana uri mu bunganira Bamporiki, yongeye guhabwa umwanya, avuga ko ikirego uwo yunganira aregwa ari uko inshuti ye Gatera yamurebye akamumbwira ko uruganda rwe rufunzwe, kandi Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ari we ushobora kurufungura.

Ngo Bamporiki na we yabwiye iyo nshuti ye (nyir’uruganda) ko uwo Visi Meya ari inshuti ye kuva kera, bityo azamwegera.

Gusa ngo ntabwo ajya kwa Visi Meya yigeze amubwira ko hari amafaranga y’indonke bazahabwa na Gatera, igihe bazaba bongeye gukomorera uruganda.

Urukiko rufashe umwanzuro wo kwiherera, rukagaruka mu mwanya utarambiranye rusoma umwanzuro warwo ku iburabubasha.

Nyuma yo kwiherera Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Bamporiki Edouard ku byaha bibiri ubushinjacyaha bumukurikiranyeho. Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo busobanure ibyo byaha bibiri burega Bamporiki.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Gatera Norbert ufite Company ‘Norbert Business Group’ ikora inzoga zizwi nka Gin akaba ari nawe nyiri Romantic Garden yari inshuti ya Bamporiki by’igihe kirekire.
Uruganda rukora inzoga rwa Norbert rwafunzwe kuko rwubatswe binyuranye n’amategeko.

Gatera Norbert yandindikiye ubugenzacyaha abumenyesha ko ari gutotezwa na Bamporiki amusaba ruswa kandi ko yishinganishije igihe yaba afungiwe ubucuruzi.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Bamporiki, Gatera na Shema (ufatanyije business na Norbert) bahuriye muri imwe muri hotel z’i Kigali Gatera Norbert yitwaje Miliyoni 5 z’avance muri Miliyoni 10 yari yatswe na Bamporiki.

Bamporiki, Visi Meya w’Umujyi wa Kigali, Gatera na Shema bahuriye muri iyo hotel, Bamporiki yakira ayo mafaranga ayajyana kuri ‘reception’ y’iyo hotel yakirwa na ‘Receptionist’ Muhire Martin.

Bamporiki yahise ategeka ko ayo mafaranga abarwa anategeka ko Miliyoni 2 ajyanwa mu modoka ya Visi Meya andi ajyanwa mu modoka ya Bamporiki. Kubera ko umushoramari Gatera yari yatanze amakuru mbere kuri RIB, Bamporiki yahise afatirwa muri parking y’iyo hotel.

Bamporiki yawe umwanya ngo yisobanure yemera ko yakiriye miliyoni eshanu,ebyiri zijyanwa mu modoka ya visi meya izindi 3 ngo bazirekere kuri hotel ngo bajye bazinywera.

Bamporiki yabaye imbabazi abanyarwanda n’umukuru w’Igihugu. Bamporiki yareguye visi meya Mpabwanamaguru avuga ko atigeze amenya ko mu mudoka ye hoherejwemo amafaranga.

Ubushinjacyaha busabiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku byaha bibiri aregwa.

Bamporiki yabwiye urukiko ko ibihano yasabiwe n’ubushinjacyaha bitatuma agira icyo amarira igihugu cyangwa icyo yimarira,akomeza gutakamba asaba imbabazi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJeannette Kagame yari kumwe n’umufasha wa Tshisekedi mu gihe Tshiseked yashinjaga u Rwanda
Next articleUndi muntu ukekwaho ebola yapfue
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here